Amerika Yemeza Ko FDLR Ari Ikibazo Ku Mutekano W’u Rwanda

Nyuma y’uko Ibiro By’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga atangarije ko FLDR ari umutwe witwara gisirikare atari umutwe w’iterabwoba, u Rwanda rukabyamagana, Ambasaderi wungirije w’Amerika muri UN Robert Wood we yavuze ko FDLR ari ikibazo ku umutekano w’u Rwanda.

Kuba ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda ni ikintu kimaze iminsi kivugwa.

Ibiro bya Antony Blinken biherutse gutangaza ko FDLR ari umutwe witwara gisirikare, ariko muri iryo tangazo ntahanditse ko ari umutwe w’iterabwoba.

U Rwanda ntitwatinze gusohora itangazo rivuga Amerika ikwiye kwerura ikavuga niba yarahinduye imvugo kuri FDLR kugira ngo bisobanuke.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21, Gashyantare, 2024 iki kibazo cyagarutsweho mu Nama y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe amahoro ku isi yateraniye muri UN.

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango Ernest Rwamucyo yagaragaje ko intambara zibera muri RDC zifite imizi ikwiye kurandurwa, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Rwamucyo yagize ati: “Guha intwaro umutwe w’abajenosideri wa FDLR, abiyita Mai Mai, abacanshuro na Wazalendo kugira ngo barwanye abavuga Ikinyarwanda ntabwo bikemura impamvu-muzi y’iki kibazo ahubwo bimeze nko kongera amavuta mu muriro.”

Amb. Rwamucyo avuga kurinda uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda n’abandi ba nyamuke ari  inshingano z’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango Ernest Rwamucyo

Yunzemo ko kunanirwa iyi nshingano ari byo byateje umutekano muke mu Karere ugiye kumara hafi imyaka 30.

Ernest Rwamucyo avuga ko bigaragara ko FDLR yamaze kwinjira yose mu gisirikare cya Congo nka gahunda ya Leta kandi ibi byagaragajwe kenshi n’impuguke za UN.

Ibi kandi ngo u Rwanda rubifiteho impungenge zikomeye kuko kuba umutwe wateje impfu z’Abatutsi mu Rwanda barenga miliyoni imwe binjijwe mu gisirikare cya Congo ari ikibazo gikomeye ku Rwanda.

Agira icyo avuga kuri iyo ngingo, Ambasaderi wungirije wa Amerika muri uyu muryango, Robert Wood, yagaragarije Akanama ka UN  gashinzwe umutekano ku isi ko umutwe wa FDLR ukomeje gukorana na Leta ya DRC.

Mu magambo ye, Ambasaderi Wood yavuze ko Amerika isanzwe yamagana ubufatanye buri hagati ya bamwe mu bagize igisirikare cya DRC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yafatiwe ibihano na Amerika.

Avuga ko DRC  igomba guhagarika bwangu ubufasha n’ubufatanye hagati yayo na  FDLR.

Ngo Amerika yamagana umutwe uwo ari wo wose ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yemera ko FDLR ikiri ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.

Ambasaderi Wood yasabye u Rwanda na DRC  kwirinda intambara, bikubahiriza ingamba zo gukemura amakimbirane zemerejwe i Luanda na Nairobi muri Kenya.

Uhagarariye DRC muri UN  witwa Georges Nzongola Ntalaja yemeye ko Leta ya DRC ifite inshingano yo kurinda Abanye-Congo bose harimo n’abavuga Ikinyarwanda, gusa ngo ni yo igomba kubikora ubwayo, bidasabye ko hari ikindi gihugu kibyivangamo.

Yeruriye amahanga agira ati: “ DRC ntiyakererewe gufata ingamba zo kurinda abavuga Ikinyarwanda aho byari ngombwa hashingiwe ku mategeko. Umuzi uwo ari wo wose w’iki kibazo cy’Abanye-Congo ukemurwa n’Abanye-Congo, bakabikorera mu gihugu cyacu, nta kwivanga kw’amahanga.”

Uhagarariye DRC muri UN witwa Georges Nzongola Ntalaja

Mu mwaka wa 2001 nibwo Amerika yashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Icyo gihe uyu mutwe witwaga ALIR (Armée pour la Libération du Rwanda). Leta y’u Rwanda irasaba ko wirukanwa ku butaka bwa RDC kugira ngo abawugize batahe, abakoze ibyaha babikurikiranweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version