Ntidushobora Kwihanganira Abayobya Abandi Muri Iki Gihugu-Dr.Ntezilyayo

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko u Rwanda aho rugeze kandi rukaba rukiyubaka mu nzego zirimo n’ubutabera, ubutabera bwarwo butazihanganira abayobya abandi.

Yabivuze ubwo yatangizaga inama inzego z’ubutabera zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 21, Gashyantare, 2024.

Ntezilyayo yakomozaga ku kibazo cy’uko hari abanyamakuru bakora inkuru z’ubuvugizi bashobora gutandukira amahame y’umwuga wabo babitewe rimwe na rimwe no gushaka indonke.

Avuga ko n’ubwo amategeko y’u Rwanda yemerera abanyamakuru kugera no gutangaza amakuru areba inyungu rusange, ku rundi ruhande ayo mategeko abashyiriraho imbibi.

- Advertisement -

Izo mbibi zibuza abanyamakuru gutangaza inkuru zidashingiye ku bihamya mpamo kandi zikababuza gutangaza ibintu biyobya.

Ati: “ Ntidushobora kwihanganira abantu bayobya abandi muri iki gihugu kikiyubaka. Ni ngombwa ko abantu bamenya icyo amategeko ateganya”.

Ku rundi ruhande, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ashima uruhare itangazamakuru rigira mu gutangaza ibitagenda neza hagamijwe ko hari ibyakemurwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Colonel Jeannot Ruhunga avuga ko urwego ayobora rutihutira gufunga umunyamakuru ahubwo iyo rwabonye ko ibyo ari gukora bigize icyaha, rubanza kumuganiriza bakamubuza kubijyamo.

(Rtd) Colonel Jeannot Ruhunga

Ati: “ Mu mikoranire myiza n’itangazamakuru hari ubwo tumenya ko ibyo bari gukoraho inkuru bigize icyaha, hari ubwo tumwegera tukamuburira ko bigize icyaha.”

Umuyobozi wa RIB avuga ko hari abanyamakuru barenga kuri uwo muburo bagahitamo gukora ibyo amategeko abuza kandi ngo ibyo birahanirwa.

Muri rusange, Col Ruhunga ashima imikoranire hagati ya RIB n’itangazamakuru kuko hari ubwo riba uburyo bwiza bwo gufasha abagenzacyaha gutangira akazi kabwo harimo no gukumira cyangwa kugenza ibyaha runaka.

Ibyo yise ‘gutunga ahantu itoroshi.’

Cléophas Barore uyobora Urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura akayoborana na RBA avuga ko abanyamakuru bakeneye kongera cyangwa kongererwa ubumenyi mu by’amategeko kuko hari ubwo bashobora kurengera bagakora ibigize icyaha mu mategeko bitewe na ‘sinamenye’.

Ashima ko inzego z’ubutabera z’u Rwanda zegera urwego rw’itangazamakuru zikaruhugura, rukazibwira icyo rubona ko byakosorwa kugira ngo imikoranire inoze igerweho.

Mu Rwanda habarurwa ibinyamakuru byemewe na RMC birenga 200.

Abavugizi b’inzego z’ubutabera: Harrison Mutabazi, Dr. Thierry B. Murangira wa RIB, SP Kabanguka uvugira RCS, ACP Boniface Rutikanga wa RNP na Faustin Nkusi w’ubushinjacyaha
Ifoto rusange

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version