Amerika Yihanangirije Ubutegetsi Bwa Uganda

Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Uganda yikomye inzego z’umutekano z’iki gihugu kubera icyo yise kubangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ubu butumwa Amerika ibuhaye Uganda nyuma y’uko inzego z’umutekano zifashe umwanditsi witwa Kakwenza Rukirabasaija zikamufunga ndetse zikamukorera iyicarubozo.

Yaziraga kwandika inyandiko ubutegetsi bwa Kampala bwafashe nk’isuzuguza  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba ari umuhungu wa Perezida Museveni, akaba umujyanama we mu bya gisirikare ndetse n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Hari undi munyapolitiki witwa Sam Masereka ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka National Unity Platform( NUP) nawe uvuga ko inzego z’umutekano ziherutse kumugirira nabi.

- Advertisement -

Ishyaka National Unity Platform ni ishyaka riyobowe na Robert Kyagulanyi.

Avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2021, mu kwezi k’Ukuboza, hari abantu bamushimuse, bamujyana mu kigo cya Polisi kiri ahitwa Kasese nyuma aza kuhavanwa ajyanwa mu kigo cy’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence( CMI) kiri ahitwa Mbuya akorerwa iyicarubozo.

Hari Umudepite uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Hon Mathias Mpuuga uherutse kuvuga ko niba Guverinoma idahagaritse iyicarubozo ikorera abatavuga rumwe nayo, Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta agiye guhagarika kwitabira inama zibera mu Nteko.

Iby’iyicarubozo biherutse no kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu Yoweli Museveni ubwo yagezaga ijambo ku baturage rivuga uko igihugu gihagaze.

Yasabye abashinzwe umutekano kugabanya iyicarubozo bakorera abakekwaho ibyaha.

Natalie E Brown uhagarariye Amerika muri Uganda

Akomoza ku bagizi ba nabi baherutse gufatwa bakekwaho kurasa Gen Katumba Wamala ariko akarokoka, Museveni yavuze ko iyo ufashe umuntu ukekaho icyaha ukamukorera iyicarubozo, iyo yumvise arembye ‘akubwira ibyo ushaka ko avuga’ ariko ‘ntakubwire uko ibintu bimeze mu by’ukuri.’

Kuba zimwe mu nzego za Uganda hamwe n’iza Amerika zivuga iby’iri yicarubozo byemeza ibimaze iminsi bivugwa n’u Rwanda rushinja Uganda ko ikorera Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu iyicarubozo.

Ni iriyarubozo byavugwaga ko rikorwa n’abakozi ba CMI icyo gihe bayoborwaga na Major General Abel Kandiho.

Uyu aherutse gukurwa muri izi nshingano yoherezwa muri Sudani y’Epfo asimburwa na Major General  James Birungi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version