Amakosa Atanu Yakozwe Agashora U Rwanda Mu Ntambara

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda Tito Rutaremara avuga ko hari amakosa yakozwe agatuma Ingabo z’u Rwanda mu ntambara nyinshi, zari zigamije gukumira abanzi bashakaga gusenya no kurangiza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo Ingabo zari iza RPA zabohoraga u Rwanda mu 1994 ibintu byari bigeze habi, kuko Jenoside yari imaze gusenya igihugu, isiga imfubyi, inkomere, abapfakazi, abasaza n’abakecuru batagira kireberera n’imirambo mu gihugu hose.

Uretse ubuzima bw’abantu, ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro byarasenyutse, amabanki barayasenya amafaranga yarimo barayasahura, imyaka barayitwara, iyo batabashije gutwara baratwika.

Uretse ibintu binini, abakoze Jenoside bangije n’ibintu bitoya nk’intebe, inzugi n’ibitabo mu mashuri no mu masomero bakabitekesha inyama z’inka z’Abatutsi babaga bishe.

- Advertisement -

Rutaremara avuga ko igihugu cyari cyangiritse mu nzego zose nta kintu gihari, abantu benshi bishwe abandi barahunga.

Hari ibyahise bikorwa mu gusanasana

Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Rutaremara yavuze ko Leta y’inzibacyuho yari ifite inshingano ikomeye yo guha umutekano impunzi zitashye n’abo basanze.

Muri icyo gihe hakozwe ibintu bitandukanye mu kubaka umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu, Ingabo z’u Rwanda zirwana intambara nyinshi zo kubuza abanzi bashakaga kongera gusenya no kurangiza umugambi wabo wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gihe ngo abayobozi ba gisivile na gisirikare bashyizeho inzego z’ibanze mu gihugu hose, batangira ubukangurambaga bwa gihanga na kirwanashyaka.

Ibyo byose byazanye imiyoborere myiza ibereye abaturage kandi bibonamo.

Ibyo bikunze, abaturage batangiye kwishakamo ibisubizo babifashijwemo n’ubuyobozi bwa gihanga bw’abakada; ibiribwa biraboneka, amashuri arubakwa abana bariga.

Ibi byatangazaga abantu bo hanze babonye ukuntu byakozwe mu buryo bwihuse.

Rutaremara ati “Abaturage batangira kwishyiriraho abayobozi barimo Abakonseye na za njyanama. Abaturage babonye aho batura batangira gukora bivuye inyuma, bareza babona ibyo kurya bishyiriraho inzego z’umutekano w’imbere wo kurinda ibyabo.”

Ntabwo ibibazo byari bishize

Rutaremara yavuze ko hari amakosa yakozwe icyo gihe na Leta ya Zaire ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, yatumye na nyuma y’intambwe zatewe hakomeza kugenda havuka ibibazo by’umutekano.

Ubwo u Rwanda rwabohorwaga n’Ingabo zari iza RPA, Rutaremara avuga ko Leta y’abakoze Jenoside ifashijwe n’Abafaransa, yatwaye abaturage benshi ibambutsa imipaka, bakirwa neza na za Leta bahungiyemo.

Muri icyo gihe ngo Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu bikomeye byatangiye kubagaburira, kubaha imiti no kwita ku mibereho yabo yose.

Izari Ingabo z’u Rwanda zahunganye ibifaru, imbunda nto n’inini

Rutaremara avuga ko ikosa rya mbere ryabaye kudatandukanya impunzi z’abasivile n’abasirikare kandi amategeko mpuzamahanga avuga ko bagomba gutandukana.

Ikosa rya kabiri yavuze, ni ukutambura intwaro abari bazifite bose. Nyuma bagiye bazifashisha mu bikorwa bya gisirikare birimo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ikosa rya gatatu ryabaye kubatuza hafi y’umupaka w’u Rwanda, mu gihe amategeko mpuzamahanga asaba ko bagomba kubatuza kure ya kilometero 150 uvuye mu gihugu bakomokamo.

Ikosa rya kane ryabaye ni ukureka abayobozi bayoboye inzego za gisirikare n’iza gisivili muri Jenoside bagakomeza kuyobora impunzi mu nkambi, irya gatanu riba kwirengagiza nkana imyitozo no kwinjiza abantu mu gisirikare byakorerwaga mu nkambi.

Ibyo byose ngo byaterwaga inkunga na Zaire n’Abafaransa “mu gutegura ingabo zo kuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda”.

Rutaremara yakomeje ati “U Rwanda rwerekaga UN ko impunzi zikomeza kugaba ibitero-shuma, bakica abayobozi b’ibanze n’Abanyarwanda muri rusange, UN n’Umuryango mpuzamahanga bica amatwi, ntibagira icyo bakora kuri ibyo bibazo. Leta y’u Rwanda isanga nta kindi yakora uretse kubyikorera.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yahise ifata icyemezo cyo gucyura impunzi, izari muri Tanzania no mu Burundi zirataha, izari muri Zaire zikomeza kuba imbohe z’abayobozi babo na Leta ya Zaire.

Ati “Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kubabohora ku ngufu. Ibi byose leta y’Inzibacyuho yishatsemo ibisubizo by’ibibazo bikomeye byari bihari badategereje inkunga z’amahanga.”

Mu bihe byakurikiye, Ingabo z’u Rwanda zarwanye intambara nyinshi zo gukumira abanzi benshi, bashakaga kongera gusenya no kurangiza umugambi wabo wa Jenoside.

Harimo nk’Intambara y’abacengezi, Intambara yo gucyura impunzi no kwigiza umwanzi kure w’umupaka w’u Rwanda, Intambara yo gutabara abari bagotewe i Kinshasa, Intambara nini yo kurinda u Rwanda amasasu n’Intambara mu ntambara yamenyekanye nk’intambara ya Kisangani.

Tito Rutaremara ni inararibonye muri politiki y’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version