Amerika Yimye Israel Bombe Yari Yayemereye

Kutemeranya na Amerika ku gitero Israel iri gutegura ku mujyi wa Rafah byatumye bombe Washington yagombaga guha Yeruzalemu izihagarika.

Nta cyo Israel irabivugaho kugeza ubu.

Bombe nini zagombaga guhabwa Israel zapimaga kilogarama 907 n’aho into zo zari bombe 1,700.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Amerika CBS News itatangaje amazina niwe wayimeneye akabanga.

- Advertisement -

Amerika ivuga ko itaha Israel ziriya bombe mu gihe cyose itarasobanura ‘neza’ ibyo izakora ikarinda abasivili bo muri Rafah aho iteganya igitero karundura.

Ibyo ariko bisa nibidakanga Israel kuko yamaze no gutangira kwegeranya imbunda n’ibifaro byinshi ngo itangire urugamba muri aka gace.

Ibyo bifaro byegerejwe Rafah ku ruhande rureba kuri Misiri.

Mbere y’uko Operation nyayo itangira, Israel yabanje kurasa mu nkengero za Rafah.

Uyu mujyi ariko kandi niwo wari usanzwe ari irembo abagira neza bacishagamo imfashanyo igera ku mpunzi zahungiye muri aka gace ka Palestine gaturanye na Misiri.

Mu gihe ibintu bigihagaze gutyo, Israel iherutse gufunga agace kitwa Kerem Shalom nyuma y’uko hari rockets ziguye muri iki gihugu.

Ku wa Mbere kandi Israel yasabye ko abatuye Rafah bahava inzira zikigendwa.

Yavugaga ko muri aka gace izahagaba igitero gikomeye ariko kizakorwa neza kugira ngo hirindwe ko abasivili bahasiga ubuzima.

Ibyo gutera Rafah biravugwa mu gihe hari imishyikirano y’amahoro iri kuganirwamo uko intambara yahosha.

Ibihugu biri kureba uko byakunga impande zihanganye ni Misiri, Turikiya na Qatar.

Amerika nayo, mu buryo bwayo, iri kuganira na Israel uko yahangana na Hamas ikayirimbura ariko idahutaje abasivili.

Ubwo buryo bwo kuganira bugizwe n’itsinda ryiswe Strategic Consultative Group.

Icyo Amerika ivuga ko kitarumvikana kugeza ubu, ni uko abayobozi ba Israel bataremera gushyira mu bikorwa imirongo bemeranyijeho muri rugamba.

Ibyo ngo nibyo byatumye Amerika ihitamo kudaha Israel ziriya bombe.

BBC yanditse ko izo bombe ari zo Israel yari buzakoreshe mu bitero iteganya imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version