Guverinoma Y’u Rwanda Irashaka Ko Ingengo Y’Imari Yongerwa

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana

Mu minsi mike ishize, Guverinoma Y’u Rwanda yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, inyandiko isobanura iby’uko ingengo y’Imari yongerwa.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko intego ari uko ayo mafaranga azafasha Leta kugera ku ntego z’iterambere Guverinoma yihaye mu myaka itanu iri imbere.

U Rwanda rufite inkingi z’ubukungu rwiyemeje gushoramo imari kugira ngo ruzabe igihugu gikize myaka itarambiranye mu bwinshi.

Byose bikubiye muri gahunda y’imyaka itanu yiswe National Strategy for Transformation (NST).

- Advertisement -

N’ubwo rwahuye kandi rukazongwa n’ingaruka za COVID n’intambara ziri hirya no hino ku isi, u Rwanda rwakomeje kwihagararaho mu bukungu.

Nk’ubu, umwaka ushinzwe ubukungu bwarwo bwazamutse ku kigero cya 8.2% iryo janisha rikaba ryarazamutseho 2% ugereranyije n’uko byari biteganyijwe.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kugira ngo uyu muvuduko ukomeze, ari ngombwa ko ingengo y’imari yongerwa.

Asaba ko iyo ngengo ubu yazaba Miliyari Frw 5,690.1.

Yose ni ayo gushora mu bikorwa remezo bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza imbere.

Imibare ya Minecofin ivuga ko muri ariya mafaranga, agera kuri Miliyari Frw 3,414.4 azava mu misoro, asigaye angana na Miliyari 444.0 azava ‘ahandi’.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ayo mafaranga azafasha mu iterambere ry’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version