Undi Wunganiraga Karasira Yivanye Mu Rubanza

Uwo ni Me Gatera Gashabana waburaniraga Aimable Karasira Uzarama.

Mu rubanza yunganiragamo uyu muntu, Me Gatera Gashabana yahasomeye iburuwa ko atazongera kumwunganira.

Yamuburaniraga mu rubanza ruri kuburanirwa mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza.

Ubwo yari mu rukiko kunganira Aimable Karasira Uzaramba alias Prof Nigga nibwo yatanze iyo baruwa.

- Advertisement -

Yahise afata igikapu cye arasohoka kandi nta byinshi yavuganye na Aimable Karasira nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE bakurikiranaga uru rubanza babyemeza.

Nyuma y’ibyo,  Karasira yatangaje ko ataahobora kwiburanira, asaba ko yashakirwa umwunganira.

Mu rukiko yari yaje yambaye amataratara(lunettes) afite akajerekani karimo amazi yambaye ishapure n’inkweto za ‘Bodaboda’.

Yabwiye abari aho ati: “Me Gatera yari yarambwiye ko azikura mu rubanza ariko yantanze. Nawe narikumwigarika nk’uko nigaritse Evode”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba  umwunganizi yikuye mu rubanza ari uburenganzira bwe kandi n’umuburanyi kuburana yunganiwe nabwo ari ubundi burenganzira bwe.

Bwasabye urukiko kwiherera rugafata icyemezo, narwo rurabikora rwanzura ko urubanza rugusubikwa.

Mu bindi Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yabwiye urukiko ni uko ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge afungiyemo butamwerera gutelefona cyangwa kugira icyo yandika.

Yahise aboneraho gusaba ko urukiko rwamworohereza akajya abona uko avugana n’abanyunganira, rukabikora binyuze mu kubiganira na gereza.

Urukiko rwamwijeje ko ibyo asaba bizakemuka.

Aimable Karasira Uzaramba yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha ikoranabuhanga.

Yaje no kuba umuhanzi ariko utarabyamamayemo cyane.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bumurega birimo no gupyobya Jenoside yabikoreye ku muyoboro wa YouTube, ariko we akahakana.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gicurasi, 2024 byari biteganyijwe ko atangira kwiregura ariko ntibyaba kuko urubanza rwasubitswe.

Me Gatera Gashabana abaye umunyamategeko wa kabiri wikuye mu rubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba kuko na Me Evode Kayitana nawe wamwunganiraga yaruvuyemo.

Inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version