Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yatangaje ko Amerika idakeneye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo. Ngo ntakenewe mu gihugu cyabo gikomeye.
Kuri X, Rubio yanditse ko Ambasaderi Ebrahim Rasool ari umwanzi wa Amerika, ndetse na Perezida Trump aherutse kuvuga ko uwo muntu yokamwe n’ivanguramoko rikomeye.
Uruhande rwa Afurika y’Epfo ruvuga ko ibyo Amerika yanzuye ari icyemezo kibabaje, Ibiro bya Perezidansi y’iki gihugu bikemeza ko ubusanzwe cyo gishaka kubaka umubano mwiza w’ubwubahane hagati ya Johannesburg na Washington.
Icyemezo cya Amerika kuri uyu wa Gatanu kije guhuhura umubano hagati yayo na Afurika y’Epfo wari usanzwe utameze neza.
Rubio yashyize kuri X imwe mu nyandiko avuga ko zerekana ko Rabool yanga Amerika, ikaba yarasohotse mu kinyamakuru Breitbart, aho bivugwa ko yibasiye ubutegetsi bwa Donald Trump mu buryo bweruye.
Amagambo ari muri yo nyandiko niyo yatumye ubutegetsi bwa Donald Trump butangaza ko Ambasaderi wa Afurika y’Epfo adakenewe muri Amerika.
Hagati aho Rubio yagiye muri Canada mu nama imuhuza na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga.
Canada nayo ntibanye neza na Amerika ya Trump kubera izamurwa ry’imisoro y’ibikomoka muri Canada Amerika yazamuye ivuga ko biyihombya.
Ku byerekeye umubano wayo na Afurika y’Epfo, mu minsi yatambutse Washington yahagaritse inkunga n’ubufatanye ubwo ari bwo bwose yahaga Johannesburg.
Amakuru avugwa kuri uyu mubano yemeza ko Amerika itashimishijwe n’itegeko Afurika y’Epfo yatoye ryo kwigarurira amasambu y’abantu bayataye biganjemo Abazungu.
Afurika y’Epfo ivuga ko yabikoze mu rwego rwo kwirinda ko ubutaka bukomeza gupfa ubusa.
Amerika yo ibibona nka kimwe mu byerekana ko Afurika y’Epfo ivangura kandi ko ihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Itegeko rya Afurika y’Epfo bise Expropriation Act ryarakaje Amerika kugeza ubwo isohoye itangazo ribyamagana.
Ibiro bya Trump byanditse bigira biti: “ Igihe cyose Afurika y’Epfo izaba ifasha abantu bitwara nabi ku ruhando mpuzamahanga, bahohotera abahinzi nyamuke bo muri kiriya gihugu, Amerika ntazayiha indi nkunga iyo ari yo yose”.
Associated Press ivuga ko bidasanzwe ko Amerika yirukana Ambasaderi uwo ari we wese ndetse ngo n’Uburusiya, igihugu cyakunze kurebana nayo ay’ingwe.
Akenshi hirukanwa abadipolomate bato.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika witwa Rasool yigeze nanone guhagararira igihugu cye muri Amerika hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2015.