Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yirukanye Ambasaderi Wa Afurika Y’Epfo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Amerika Yirukanye Ambasaderi Wa Afurika Y’Epfo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2025 11:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ebrahim Rasool
SHARE

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yatangaje ko Amerika idakeneye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo. Ngo ntakenewe mu gihugu cyabo gikomeye.

Kuri X, Rubio yanditse ko Ambasaderi Ebrahim Rasool ari umwanzi wa Amerika, ndetse na Perezida Trump aherutse kuvuga ko uwo muntu yokamwe n’ivanguramoko rikomeye.

Uruhande rwa Afurika y’Epfo ruvuga ko ibyo Amerika yanzuye ari icyemezo kibabaje, Ibiro bya Perezidansi y’iki gihugu bikemeza ko ubusanzwe cyo gishaka kubaka umubano mwiza w’ubwubahane hagati ya Johannesburg na Washington.

Icyemezo cya Amerika kuri uyu wa Gatanu kije guhuhura umubano hagati yayo na Afurika y’Epfo wari usanzwe utameze neza.

Rubio yashyize kuri X imwe mu nyandiko avuga ko zerekana ko Rabool yanga Amerika, ikaba yarasohotse mu kinyamakuru Breitbart, aho bivugwa ko yibasiye ubutegetsi bwa Donald Trump mu buryo bweruye.

Amagambo ari muri yo nyandiko niyo yatumye ubutegetsi bwa Donald Trump butangaza ko Ambasaderi wa Afurika y’Epfo adakenewe muri Amerika.

Hagati aho Rubio yagiye muri Canada mu nama imuhuza na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga.

Canada nayo ntibanye neza na Amerika ya Trump kubera izamurwa ry’imisoro y’ibikomoka muri Canada Amerika yazamuye  ivuga ko biyihombya.

Ku byerekeye umubano wayo na Afurika y’Epfo, mu minsi yatambutse Washington yahagaritse inkunga n’ubufatanye ubwo ari bwo bwose yahaga Johannesburg.

Amakuru avugwa kuri uyu mubano yemeza ko Amerika itashimishijwe n’itegeko Afurika y’Epfo yatoye ryo kwigarurira amasambu y’abantu bayataye biganjemo Abazungu.

Afurika y’Epfo ivuga ko yabikoze mu rwego rwo  kwirinda ko ubutaka bukomeza gupfa ubusa.

Amerika yo ibibona nka kimwe mu byerekana ko Afurika y’Epfo ivangura kandi ko ihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Itegeko rya Afurika y’Epfo bise Expropriation Act ryarakaje Amerika kugeza ubwo isohoye itangazo ribyamagana.

Ibiro bya Trump byanditse bigira biti: “ Igihe cyose Afurika y’Epfo izaba ifasha abantu bitwara nabi ku ruhando mpuzamahanga, bahohotera abahinzi nyamuke bo muri kiriya gihugu, Amerika ntazayiha indi nkunga iyo ari yo yose”.

Associated Press ivuga ko bidasanzwe ko Amerika yirukana Ambasaderi uwo ari we wese ndetse ngo n’Uburusiya, igihugu cyakunze kurebana nayo ay’ingwe.

Akenshi hirukanwa abadipolomate bato.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika witwa Rasool yigeze nanone guhagararira igihugu cye muri Amerika hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2015.

TAGGED:AmerikaIgihuguIntambaraRubioUbuhinziUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Yafatanywe Imfunguzo 37 Akekwaho Kwibisha
Next Article RDB Ishaka Ko u Rwanda Ruba Ingenzi Mu Mishinga Nyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?