Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yitwaza M23 Kugira Ngo Ipyinagaze u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Amerika Yitwaza M23 Kugira Ngo Ipyinagaze u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 May 2023 11:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Joe Biden bwongeye kwibasira u Rwanda binyuze mu  ‘gukomeza’ kurushinja gushyigikira 23, bukabikora bugamije kwereka amahanga ko ari rwo rwazengereje Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira arwitwaremo umwikomo.

Uko bigaragara, umwe mu migambi y’ubutegetsi bwa Joe Biden ni ukugira ngo umubano wa Washington na Kinshasa ube mwiza bityo havemo umusaruro ushingiye ku bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Si Amerika gusa ifite inyota y’umutungo wa DRC kuko n’Ubushinwa ari uko.

Bwo buherutse gusinyana na Kinshasa amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi no bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano yarakaje abo muri Amerika no mu Burengerazuba bw’isi.

Mu rwego rwo kuryoshyaryoshya DRC ngo nabo ibaheho, abategetsi b’Amerika bemeje ko bagomba kugenda mu mujyo w’ibitegekerezo by’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Muri wo harimo no gushinja u Rwanda gufasha M23 imaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kubera impamvu ivuga ko zishingiye ku ukutubahiriza amasezerano bagiranye nabwo mu myaka yatambutse.

Birazwi ko Felix Tshisekedi yateye inkunga abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera ko abagize uyu mutwe bicaga Abatutsi  bo muri DRC bitwa Abanyamulenge, byaje kuba ngombwa ko nabo bashinga umutwe wo kwitabara.

Uwo mutwe ni M23.

Ibi byose Amerika irabizi, ariko mu buryo bwo kwigiza nkana, ibirengaho ikavuga ko u Rwanda ari rwo rwaremye M23 ruyiha imbaraga ifite.

Ibi biherutse kugaragara ubwo umuyobozi wa USAID  witwa Samantha Power yasohoraga inyandiko yashimaga DRC ariko ikavuga ko u Rwanda rwo ari gashozantambara.

U Rwanda rwamaganye ibyo Samantha arushinja, ruvuga ko nta shingiro bifite.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda witwa Yolande Makolo avuga ko itangazo rya Samanta Power rihusha ukuri rikavuga ibintu bidafite aho bihuriye nako.

Yolande Makolo

Yanditse kuri Twitter ati: “ Itangazo rya Samantha Power rica ukuri k’uruhande, ntirivuga mu by’ukuri inkomoko y’umutekano muke uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ingaruka zawo. Power yirengagiza inkomoko nyayo y’iki kibazo”.

Anibaza impamvu Amerika na Samantha Power badatinda kuri FDLR kandi bazi neza ko ari yo yazengereje abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda ikabica, abandi bagahunga.

Ubusanzwe Guverinoma y’Amerika ikoresha ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kugira ngo intego zayo za Politiki zigerweho hirya no hino ku isi.

Samantha Power niwe uyobora USAID
TAGGED:AmerikaBidenDRCfeaturedMakoloTshisekediUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’U Rwanda Ivura Abaturage Ba Centrafrique
Next Article Turahirwa Moses Yandikiye Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?