Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yohereje Hafi Ya Iran Ubwato Bugwaho Indege Z’Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yohereje Hafi Ya Iran Ubwato Bugwaho Indege Z’Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2024 8:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo za Amerika yatangaje ko yohereje mu Burasirazuba bwo Hagati ubwato bw’inyongera bugwaho indege z’intambara mu rwego rwo kwitegura gutabara Israel igihe yaba yinjiye mu ntambara yeruye na Hezbollah na Iran.

Hagati aho, iki gihugu hamwe n’Ubwongereza byasabye abaturage babyo baba muri Lebanon no muri Jordan kuhava vuba na bwangu.

Ni umuburo ugamije ko nta n’umwe muri bo wazagirira ikibazo mu mutekano muke w’ibiri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora guterwa n’intambara yeruye hagati ya Israel na Hezbollah igihe Iran yakwihorera ku gitero Israel iherutse kuyigabaho kigahitama umuyobozi wa Hamas Ismael Haniyeh.

Mbere ho amasaha make ngo Haniyeh yicwe, umuyobozi mu bya gisirikare wa Hezbollah nawe yiciwe muri Lebanon.

Iran yatangaje ko izihorera uko bizagenda kose kandi ko izabikorana imbaraga nyinshi.

Birashoboka ko izabikora binyuze kuri Hezbollah, umutwe isanzwe ifashiriza muri Lebanon.

Uko kwihorera kuzarakaza Israel ibe yakora ikindi kintu gikomeye gishobora kuvamo intambara yeruye muri kariya karere.

Amerika nk’inshuti magara ya Israel yahise itangira kohereza ubwato bw’intambara mu mazi aturiye Iran na Israel.

Minisiteri yayo y’ingabo bita Pentagon ivuga ko gutabara Israel ari inshingano zayo zikomeye kuko ubucuti Amerika ifitanye na Israel ari ‘agati k’inkubirane’.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko kuba maso igatabara Israel ari inshingano za Amerika kandi ko izabikora nihagira uwo ari we wese uyitera.

Amerika yamaze gutegura imbunda zihanura ibisasu bya missiles bishobora kuzagabwa kuri Israel ndetse n’indege z’intambara zamaze kwegeranyirizwa ku bwato bwinshi bwa gisirikare.

Muri Israel baryamiye amajanja…

Netanyahu

Abaminisitiri bose basabwe gutaha mu ngo zabo, buri wese ahabwa telefoni ikorana n’ibyogajuru kugira ngo nibiba ngombwa ahamagarwe mu ibanga ahabwe amabwiriza agendanye n’uko ibintu byifashe.

Ni telefoni zishobora kubafasha gukomeza kuvugana hagati yabo no mu gihe ibikorwaremezo bituma telefoni zisanzwe zikora byaba byasenywe.

Mu gihe ubwoba bw’iyo ntambara bukiri bwose, Israel yo ikomeje intambara muri Gaza aho iri kurwana na Hamas.

Muri Israel Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yabwiye abaturage ko ibihe biri imbere bigoye cyane kuko abanzi bayo bayihagurukiye impande zose.

Ati: “Mwitegure ko ibintu bishobora kugenda nabi igihe icyo ari cyo cyose kandi mube muri maso ko byose bishoboka”.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Haniyeh ikinyamakuru Daily Telegraph cyaraye gitangaje ko hari abanya Iran bakora mu butasi bahawe akazi n’ubutasi ba Israel ngo betege ibisasu mu nzu Ismael Haniyeh yarayemo ubwo yari yaje muri Iran mu irahira rya Perezida wayo uherutse gutorwa witwa Massoud Pezeshkian.

Massoud Pezeshkian.

Telegraph yanditse ko abo banya Iran bateze bombe mu byumba bitatu by’inzu Haniyeh yari yateguriwe n’urwego rwa gisirikare rurinda abakomeye muri Iran rwitwa Islamic Revolutionary Guard Corp.

Ibyo bisasu byaturikirijwe kure.

Ku rundi ruhande, The New York Times ivuga ko amezi yari abaye abiri ibyo bisasu bitezwe aho hantu, kandi buri gisasu cyapimaga ibilo birindwi.

Hari andi makuru avuga ko Ismael Haniyeh yishwe na missile yarashwe na drone za gisirikare za Israel.

Iran ifite intege nke…

Nyuma yo kubona ko ibintu bigenze kuriya, Iran yahise ifata abantu babarirwa muri 20 irabafunga.

Ibakurikiranyeho uruhare mu guha Israel icyuho cyo kurasa Haniyeh.

Kuba Israel imaze kurasa muri Iran inshuro nyinshi ikica abantu bakomeye baba abaturage bayo bwite barimo n’Abajeneral ndetse na Haniyeh, byerekana ko inzego zayo z’ubutasi nta mbaraga zifite.

 The New York Times yabwiwe na bamwe mu bakorana bya hafi n’inzego za gisirikare za Iran ko abo bantu yafunze ari abasirikare n’abandi bari bashinzwe kurinda aho Haniyeh yari acumbitse.

Kuraswa n’umwanzi agusanze iwawe akahicira umushyitsi ufata nk’uw’imena ni ikimwaro gikomeye kuri Iran.

Bamwe bavuga ko bishobora no gutera abaturage kwigaragambya bamagana intege nke ziri mu buyobozi bwabo cyane cyane ubw’ubutasi.

Iran iherutse no gupfusha Umukuru w’igihugu mu mpanuka y’indege ubwo yari avuye gutaha urugomero igihugu cye gisangiye na Pakistan, bigakekwaho ko Israel yaba yaragize uruhare runaka muri iyo mpanuka.

Umuhanga ukorera ikigo kitwa International Crisis Group witwa Ali Vaez yabwiye The New York Times ati: “ Kuba bigaragara ko Iran idashobora kurinda ubusugire bwayo ngo abayituye n’abayisura batekane ni ikimwaro gikomeye ku bayiyobora”.

Nubwo Iran iherutse gutangaza ko izihorera kuri Israel, igisigaye ni ukumenya uko izabigenza.

Taliki 13, Mata, 2024 yagabye igitero cyo mu kirere kirimo drones 300 na missiles nyinshi ariko umubare munini wazo uhanurwa utaragera yo.

Abanyamerika, Abongereza n’Abafaransa bafatanyije mu kuzihanura zikiri mu kirere cya Jordan n’ahandi kure ya Israel.

Umunsi Iran yashoboye kwihimura kuri Israel mu buryo bufatika, bishobora kuzarakaza Israel igatangiza intambara yeruye kuri yo bigatuma Uburasirazuba bwo Hagati bwose bugurumana.

Ibi kandi birashoboka cyane kuko abakomakoma Iran na Hezbollah ngo ntibihimure kuri Israel basa n’abagosorera mu rucaca.

Wall Street Journal yanditse ko abagaba b’ingabo ba Iran n’aba Hezbollah ifashwa nayo badakozwa ibyo kutarasa Israel.

Bavuga ko Israel yarenze akarwa, ko ibyo yakoze izabyishyura ikiguzi kiremereye.

Mu bikekwa ko Iran yazakoresha mu kwihimura kuri Israel harimo kwica umudipolomate wa Israel ikabikorera haba ku butaka bwayo cyangwa ahandi aho ari ho hose ku isi muri za Ambasade za Israel cyangwa ahandi.

Hezbollah yo ishobora kuzarasa missiles ku bikorwaremezo bya Israel haba ku butaka bwayo bwite cyangwa ahandi ifite inyungu mu gace iherereyemo.

Bizaba biri no mu kwihimura ku mugaba wayo mukuru witwa Fuad Shukr Israel iherutse gutsinda mu Murwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.

Israel yamwishe yihimura ku gisasu Hezbollah yarashe muri Israel kikica abana 12 bari barimo gukinira umupira mu kibuga kiri mu bisi bya Galan, agace Israel yambuye Syria mu ntambara y’iminsi itandatu yabaye mu mwaka wa 1967.

TAGGED:AmerikaBwongerezafeaturedHamasHaniyehHezbollahIntambaraIsraelSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Azam Yababaje Rayon Ku Munsi Wayo W’Igikundiro
Next Article Nyabugogo: Ikamyo Ya Howo Yishe Umugore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?