Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika bwahaye uburenganzira indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-22 ngo zigurukire mu kirere gituranye n’Uburusiya mu rwego rwo kububuza gukomeza kukivogera.
Umuyobozi mukuru mu ngabo z’Amerika witwa Gen Michael “Erik” Kurilla yavuze ko Amerika yasanze itakomeza kurebera imyitwarire y’Uburusiya kuko igaragaza kudashyira mu gaciro no kwanduranya.
Gen Kurilla avuga ko ibyo Moscow ikora ari ibintu biteje akaga, bishobora gutuma intambara ivuka iturutse ku mibare mike yakozwe n’Uburusiya.
Uyu musirikare mukuru avuga ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bashaka amahoro kandi bazaharanira ko atsimbatara, ariko ko hari umurongo uba utagomba kurengwa.
Indege zo mu bwoko bwa F-22 ziri mu zikomeye Amerika ifite kugeza ubu.
Iyo zitari mu kazim, inyinshi ziba ziparitse mu kigo cy’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kiri i Langley muri Leta ya Virginia .
Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere zikorera mu Burayi witwa Lt. Gen. Alex Grynkewich yavuze ko indege zoherejwe mu kirere cy’Uburusiya ari zimwe mu zisanzwe ziba mu Burayi; ahari ibirindiro by’ingabo z’Amerika.
CNN ivuga ko indege z’Uburusiya zimaze igihe zivogera ikirere kitari icyazo, cyane cyane igikikije Syria.
Aha ngo niho zikunze gusatira iz’Abanyamerika.
Si muri Syria gusa kuko indege z’Abarusiya zitembera no mu kirere cy’ibihugu byinshi bigize Uburasirazuba bwo Hagati.
Abanyamerika bavuga ko imyitwarire y’abatwara indege z’intambara z’Uburusiya iteje akaga kubera ko ibuza Amerika n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gucungira hafi abarwanyi ba Al Qaeda bakorera muri kiriya gice bihaye izina rya Da’esh.