Mu rwego rwo gufasha ibigo na za businesi kumenyekanisha ibikorwa byabyo kuri murandasi, Ikigo RICTA( ni ikigo kitari icya Leta) cyatangije uburyo bwo kugabanyiriza abantu igiciro kuri serivisi yo kwandikisha indangarubuga( domain name) kuri .RW.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko aya ari amahirwe ku bigo bitarandikisha indangarubuga rwabyo, ko byabikorera kuri .Rw kuko iyo babikoze bagabanyirizwa 10% kandi iryo zina rikaba rizamara imyaka 10 batararihinduza.
Binyuze muri ubwo buryo, umuntu aba atumye ikigo cye kirindwa mu gihe cy’imyaka 10 ku giciro cya Frw 114,000 gusa.
Iri gabanyiirizwa ni kimwe mu ntego RICTA yihaye yo gufasha ubucuruzi mu Rwanda gukomeza kwiteza imbere hifashishijwe ikoranabuhanga.
Asobanura iyi gahunda, umuyobozi mukuru wa RICTA,
Ingabire Mwikarago uyobora RICTA avuga ko akamaro ko kurinda izina ry’ikigo na business kuri murandasi hakoreshejwe Rw bifasha no mu gutuma ibyo umuntu akora bimenyekana kure y’u Rwanda.
Yagize ati: “Mu isi y’ikoranabuhanga, kurinda izina rya sosiyete yawe kuri murandasi ntabwo ari ukubaka website gusa ahubwo ni ukurinda ikirango cyawe, izina ryawe no kuzamura businesi yawe. Igabanyirizwa twabashyiriyeho rigamije korohereza ibigo na za businesi gutera indi ntambwe mu kumenyekanisha ibikorwa byabyo kuri murandasi”.
Mu bwasisi RICTA yatanze harimo no guha abakiliya inama zo gukoresha no kurinda imbuga zabo, bakabikora binyuze mu nama zitangwa n’inzobere z’iki kigo.
Izo nama zijyanirana n’ubukangurambaga ku kamaro ko kurinda izina ry’ikigo kiri kuri murandasi no kumenya ibibi byo kudakurikiza inama wagiriwe.
Zimwe mu ngaruka zigera ku bantu batarinze neza ibigo byabo mu rwego rw’ikoranabuhanga zirimo kuba undi mundi yakwandikisha izina ry’ikigo kitari icye akaba yayobya abakiliya basanzwe bagana ikigo cya runaka.
Intego RICTA yihaye ni ukwigisha ibigo na za businesi akamaro ko kurinda amazina n’ibirango by’ibigo byabyo kuri RW, hagaragazwa ingaruka bishobora gutera mu gihe bitubahirijwe.
Byongeye kandi, RICTA igamije gukuraho imyumvire itari yo ku bijyanye no kwandikisha indangarubuga kuri RW.
Hari ibigo bitazi ko bishobora kwandikisha indangarubuga zabyo bitiriwe byubaka urundi rubuga, ahubwo bikaba byakorwa binyuze mu guhuza izina bisanganywe n’izina RW, ibyo abahanga mu ikoranabuhanga bita re-direction.
Abo muri RICTA batanga urugero rw’uko nka Vubavuba, urubuga rwa interineti rwo gutumizaho ibiryo rukoresha indagarubuga zombi arizo .COM na .RW.
Ibi ngo babigezeho binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga ryavuzwe haruguru.
Ibigo byinshi kandi ntibyari bizi ko ushobora kwandikisha izina ry’ikigo cyawe ku giciro cya 12,000 RWF gusa ku mwaka.
Ikindi ni uko n’abacururiza mu mahanga no mu bigo mpuzamahanga nabo bashobora gukoresha RW.
Ikigo RICTA cyihaye intego yo gukomeza guharanira inyungu mu kuzamura abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo mu Rwanda.
Kivuga ko kizakomeza gutanga inama no kongera ubumenyi ku bigo na za businesi mu kumenyekanisha ibikorwa byabyo kuri murandasi.