Anne Kansiime Agiye Kwibaruka Imfura Ku Myaka 34

Umunyarwenya ukomeye wo muri Uganda Anne Kansiime agiye kwibaruka umwana wa mbere, nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barashyingiranywe akaza kubona undi.

Mu ifoto yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kane, Kansiime yagaragaje mu byishimo byinshi ko akuriwe, mu gihe ubundi amafoto ye inda yabaga itagaragara.

Yanditseho ati “Nakomeje gushaka uko nabwira Ininja zanjye ko vuba aha umugabo wanjye @skylantagram nanjye tuzabona Ininja nto iziyongera mu muryango wacu.”

Kansiime agiye kubyara nyuma yo gushakana na Tukahirwa Abraham uzwi nka Skylanta, umuhanzi w’injyana ya Reggae.

Nubwo batashyingiranywe byemewe n’amategeko, bamaze igihe bakundana ndetse babana, uhereye ubwo uyu munyarwenya yari amaze gutandukana na Gerald Ojok, umugabo we wa mbere.

Ntabwo impamvu zatandukanyije aba bombi bari bamaranye imyaka itanu zakunzwe kuvugwaho, gusa hakekwa ko ari ukubura urubyaro kwatumye batangira kwitana ba mwana.

Kansiime yakomeje kuvuga ko atazi icyatumye umugabo wa mbere amwanga, gusa agakeka ipfunwe riterwa n’uko wenda yamurushaga amafaranga.

Uyu azaba ari umwana wa mbere wa Kansiime.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version