Raporo Nshya Yashinje Rujugiro Magendu No Gutera Inkunga Iterabwoba

Raporo yakozwe ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha muri Afurika y’i Burasirazuba, yagarutse ku ruhare rwa Rujugiro Tribert Ayabatwa mu bucuruzi bwa magendu muri aka Karere no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Iyo raporo yakozwe n’Umuryango mpuzamahanga witwa Counter Extremism Project (CEP), ugamije kurwanya ibitekerezo by’ubuhenzanguni bikomeje kwiyongera mu isi.

Yasohotse muri uku kwezi yitwa ‘An Unholy Alliance: Links Between Extremism And Illicit Trade In East Africa’, yibanda ku kwerekana ihuriro ry’ubuhezanguni n’ubucuruzi bwa magendu muri Afurika y’ i Burasirazuba.

Igaragaza ko usanga ahanini abaterankunga b’ibyo bikorwa by’ubuhezanguni ari abakora ubucuruzi butemewe, bwiganje cyane mu bihugu birangwamo ruswa muri aka karere no hirya yako ha hafi.

- Advertisement -

Ikomeza iti: “Ubucuruzi butemewe ntabwo butuma ubuhezanguni, ibyaha na ruswa bibaho muri Afurika y’Iburasirazuba gusa ahubwo ni icyita rusange kibihuza.”

Ivuga ko ibyaha by’iyezandonke n’ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa bihitana miliyari zisaga $23 buri mwaka, iyo ikaba isoko nini y’inkunga zoherezwa mu bikorwa by’ubuhenzanguni nk’iterabwoba cyangwa ibindi byaha byateguwe.

Bene ibyo bikorwa byiganje mu bucuruzi bw’itabi, urwego rubarizwamo ubucuruzi bw’ Umunyarwanda ushinjwa ibyaha byinshi witwa Tribert Rujugiro Ayabatwa.

Ni ibyaha ngo byagize ingaruka zikomeye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho nka Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri 2005 yagaragaje ko umutwe w’abarwanyi witwaga Forces Armées du Peuple Congolais (FAPC) wakoreraga muri Ituri hagati ya 2003-2005, wari ubeshejweho n’ubucuruzi bwa magendu burimo ubw’itabi, isukari, ibikomoka kuri peteroli na zahabu.

Bivugwa ko amasegereti ya ‘Supermatch’ yakorwaga n’uruganda Mastermind Tobacco Kenya, akagezwa muri RDC n’abacuruzi bo muri Uganda na Congo bakoranaga na FAPC, ugasanga iryo tabi ritiyishyura imisoro ndetse ricuruzwa ryonyine mu gace izo nyeshyamba zirimo.

Iryo tabi ryanagurishwaga muri Uganda nta misoro kubera ruswa.

Rujugiro muri magendu y’itabi

N’ubwo FAPC yaje gusenyuka mu 2005, itabi ryakomeje gukora akantu muri RDC.

Raporo ya CEP yagarutse kuri Rujugiro washinze PanAfrican Tobacco Group (PTG) nk’ikigo gikomeye muri Afurika gikora itabi, ivuga ko nawe yagize uruhare mu gutera inkunga ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri aka karere.

Ni ikigo gifite ibikorwa mu bihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu 2008 yashinje Rujugiro kuba umwe mu baterankunga bakomeye b’umutwe Congrès National pour la défense du peuple (CNDP) wari warashinzwe na Laurent Nkunda.

Ni umutwe wagabye ibitero muri Congo hagati y’imyaka ya 2006-2009, washinjwe ibyaha byinshi birimo gushora abana mu gisirikare.

Raporo ikomeza igira iti “Mu myaka yakurikiye raporo yo mu 2008, ibigo bishamikiye kuri Rujugiro byakomeje kuvugwa mu bikorwa bitemewe muri aka Karere. Mu mwaka wa 2012 Mastermind Tobacco Kenya yajyanye mu nkiko Leaf Tobacco and Commodities (LTC), ikigo gishamikiye kuri PTG, ishinja icyo kigo cya Rujugiro kwigana itabi ryayo rya Supermatch, kikarigurisha kuri make cyane ku isoko rya Kenya.”

Rujugiro mu gutera inkunga iterabwoba ku Rwanda

Indi raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 yashinje umutwe w’iterabwoba wa Rwanda National Congress (RNC) – byakomeje kuvugwa ko ufashwa na Rujugiro – guteza umutekano muke muri RDC.

Iti: “Rujugiro, wemereye imbere y’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo mu 2009 ko yanyereje imisiro, yakomeje gushinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro mu Rwanda.”

Uruhare rwa Rujugiro mu gutera inkunga RNC rujyanye cyane n’umutwe P5, washinze ibikorwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ukayoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Bamwe mu barwanyi bawugize bakunze kwinjizamo bavanywe muri Uganda aho Rujugiro afite ibikorwa byinshi, baheruka gufatirwa mu mashyamba ya Congo.

Mu 2019 bafashwe bari kumwe na Rtd Major Habib Mudathiru wari ushinzwe ibijyanye n’imyitozo, bashyikirizwa u Rwanda.

Mudathiru aheruka gukatirwa gufungwa imyaka 25.

Ya raporo twavuze haruguru, igaragaza ko itabi ricuruzwa mu buryo butemewe ryonyine rihombya aka Karere miliyoni $100 ku mwaka.

World Economic Forum yo iheruka gutangaza ko ubucuruzi butemewe buhombya isi miliyari $2 200 zagombye kwiyongera ku bukungu bw’ibihugu buri mwaka, ibi bikaba bingana hafi na 3% by’umusaruro mbumbe w’isi yose.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) naryo rivuga ko ubwo bucuruzi butuma habaho gushyikirana kutizewe kw’abantu n’inyamaswa iyo bashaka kuzishimuta, mu gihe ubu zihariye kuba intandaro ya 60% z’ibyorezo byaduka mu isi muri iki gihe harimo Ebola, MERs, SARS na COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version