Ibitaro Bya Faysal ‘Mu Kindi Kirego’

*Faysal yaramurangaranye,

*Aregeye Urukiko, Rubura Umwanzuro w’Iburanisha Ryabanje

Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ibitaro bya Faysal n’Ibya Kanombe kwishyura  miliyoni Frw 100 umugore byaciye ibere bidakwiye, ubu noneho ruriya rukiko rwabuze inyandiko irimo uko iburanisha ku kirego cy’umugore  wareze Ibitaro Bya Faysal kumurangarana ari kubyara, bigatuma umwana avuka ananiwe bikamuviramo ubumuga.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Mata, 2021, umucamanza yavuze ko mu iburanisha ryabanjirije iry’ejo, humviswe inzitizi z’uko rudafite ububasha bwo kuburanisha ruriya rubanza kuko rwatinze, ariko yongeraho ko bashatse inyandiko bikubiyemo barayibura.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko iburanisha rizasubirwamo.

Ubusanzwe mu nteko iburanisha haba hari umwanditsi w’urukiko ushinzwe kwandika uko urubanza rwagenze, akabika ayo makuru mu ikoranabuhanga ryabugenewe.

Abaregeye urukiko binubiye iby’uko rwabuze inyandiko ikubiyemo ingingo batanze barega, ariko bemera ko iburanisha ryakomeza.

Igitangaje ni uko umwe mu bakozi b’Urukiko rw’Ikirenga witwa Fred Gashemeza yabwiye Kigali Law Tiding dukesha iyi nkuru ko ikoranabuhanga rikoresha mu kubika ziriya nyandiko rifite uburyo bwo kumenya uwazikozemo, igihe yabikoreye, icyo yahinduye n’ibindi.

Iri koranabuhanga baryita Electronic Case Management System (IECMS).

Ikirego cy’Umubyeyi warangaranywe…

Muri mwaka wa 2015, umugore wari utwite yagiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo abyarire kwa muganga nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibiteganya.

Mu kirego cye, avuga ko ubwo yageragayo, abaganga bamurangaranye mu gihe cy’amasaha 24 bikaza gutuma ubwo yabagwaga ngo abyare barasanze umwana yavutse ananiwe cyane, biza gutuma agira ubumuga bw’imyakura ntiyabasha gukora.

Nyuma y’uko uriya mwana avutse, abaganga bamushyize mu cyumba kita ku ndembe ngo bamwiteho ariko biranga agira buriya bumuga.

Isuzuma ryakorewe kuri uriya mwana ryagaragaje ko yagize ikibazo mu myakura ikorana n’ubwonko, bituma agira bwa bumuga twavuze haruguru k’uburyo atabasha kwicara cyangwa ngo ahagarare ahubwo ahora aryamye.

Buriya bumuga bwatewe n’uko yavutse ananiwe kubera ko Nyina yabuze abamubyaza ku gihe bituma imyakura yo ku ruti rw’umugongo yangirika kandi burya niyo isinzwe ibyo.

Ubwo uriya mubyeyi yaregaga biriya bitaro, umunyamategeko ubyunganira yabwiye Urukiko ko rutakwemera kwakira kiriya kirega kuko cyaje gikererewe.

Uyu munyamategeko yitwa Me Isaac Bizumuremyi.

Yagize ati: “ Umuntu wese urega ikigo runaka ibyerekeye uburangare bwa kiganga itegeko rivuga ko aba atagomba kurenza imyaka itanu ataratanga icyo kirego. Urega umukiliya wanjye avuga ko  ibigize ikirego cye byakozwe muri 2015 none akizanye muri 2021, harenzeho ukwezi kumwe bibaye.”

Uwunganira uriya mubyeyi witwa Me Ngabo Audace Muhirwa yasubije mugenzi we ko igihe cyo kugeza ikirego ku rukiko cyatangiriye igihe baboneye ko uburangare bwa bariya baganga bwagize ingaruka ku mwana wabo.

Kuri we rero igihe cy’ubuzime bw’icyaha ntikiragera.

Mu mategeko bavuga ubuzime bw’icyaha  iyo  cyashaje, ni ukuvuga cyararengeje igihe.

Me Audace Muhirwa ati: “ Muri 2016, Ikigo kitwa  Rwanda Medical and Dental Council nibwo cyemeje ko uriya mwana yagize ubumuga bwatewe n’uburangare bwakorewe Nyina ubwo yajyaga kubyarira kwa muganga.”

Kubera iyo mpamvu, uyu munyamategeko avuga ko ubuzime bw’icyaha butaragera kuko hashize imyaka ine.

Urubanza ruzakomeza mu mizi tariki 30, Mata, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version