Apostle Mignonne Arateganya Igiterane Muri Amerika

Pastor Mignone Kabera

Ku nshuro ya mbere Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignone Kabera agiye gukorera igiterane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakise ‘Connect Conference’, kikazabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine kuva taliki 01 kugera taliki 03, Ugushyingo 2024.

Bamwe mu bazakitabira bakakiririmbiramo ni Gentil Misigaro na Willy Uwizeye ndetse n’umukozi w’Imana Prophet Kem Muyaya.

Aho niho Kabera azakorera igitaramo cye

Alice Mignonne Kabera agiye gukora iki giterane cy’iminsi itatu nyuma y’icyo aherutse gukorera mu Bwongereza.

Yari yatumiye abahanzi barimo Israel Mbonyi na Aimé Uwimana bakunzwe n’abatari bacye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Kimwe mu bibyemeza ni uko Israel Mbonyi muri iki gihe ateganya igiteramo gikomeye muri Tanzania , nyuma y’ibindi byinshi yagiriye muri Kenya ndetse yigeze no kujya mu Burundi mbere y’uko umubano hagati ya Kigali na Gitega uba mubi.

Biteganyijwe ko muri kiriya gitaramo, Mignone Kabera azataramana kandi n’umwe mu bahanzi bo mu Burundi bakora indirimbo zo guhimbaza Imana uri mu bakunzwe kurusha abandi witwa Willy Uwizeye.

Gentil Misigaro na we utegerejwe muri ‘Connect Conference’ ni umuramyi mpuzamahanga utuye muri Canada.

Yaramamaye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Biratungana’ yanitiriye igitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Apostle Mignonne Kabera ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi.

Azwiho kugira inama zifasha urubyiruko n’abagize umuryango muri rusange, akaba n’inshuti y’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,.

Asanzwe aba abashyigikira mu bitaramo byabo, akanabatumira mu bikorwa ategura kugira ngo bafatanye gususurutsa imitima y’abakunda Imana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version