Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR FC Yaraye Yitwaye Neza Mu Gutangira CECAFA Kagame Cup
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

APR FC Yaraye Yitwaye Neza Mu Gutangira CECAFA Kagame Cup

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2024 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Victor Mbaoma wa APR FC  yaraye atindiye ikipe ye igitego mu mukino yakinaga na Singida Black Stars. Wari umukino wa mbere  APR FC yari itangiye muri CECAFA Kagame Cup 2024.

CECAFA Kagame Cup  2024 izarangira taliki 21, Nyakanga, 2024, ikaba iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.

APR FC ni imwe mu makipe 12 ari muri iri rushanwa, ikaba yaraye itsinze Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0.

Ku munota wa 20 nibwo iki gitego kinjiwe na Victor Mbaoma ku mupira mwiza yahawe na Niyibizi Ramadhan.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Singida idashoboye kwishyura ndetse no mu gice cya kabiri biba uko.

Umukino wose ndetse warangiye itishyuye nubwo yakoraga uko ishoboye ngo ibikore.

Singida Big Stars yahushije ibitego kenshi bitewe no guhusha ba rutihizamu bayo ntibaboneze mu izamu neza.

Ugenekereje yahushije amashoti umunani yanyuze iruhande rw’izamu.

Abashinzwe kurinda ko umupira ugera mu izamu rya APR bakomeje kubera abakinnyi ba Singida ibamba, birangira ndetse ikipe yabo itahanye amanota atatu.

Umutoza wa APR FC witwa Darko Novic yakinishije abakinnyi basanzwe bamenyereye ikibuga yirinda gushyiramo abashyashya kuko urebye abashya yakinishije ari Muzungu na Byiringiro Gilbert bonyine.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma.

APR FC izakina umukino wa kabiri mu itsinda ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga mu mukino uzayihuza na  El Merreikh Bentiu.

TAGGED:APRIgikombeIrushanwaKagameTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi Ba ISCO Bahuguwe Uko Inkongi Irwanywa
Next Article Kagame Yasabye Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga Gukora Mu Nyungu Z’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?