Mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa mbere, APR FC yatsinze ibitego bitatu ku busa Gorilla FC. Iyi kipe yasabwaga nibura inota rimwe ngo ibone itike yo kujya mu makipe umunani azakina mu itsinda ryayo aharanira igikombe no kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Gorilla FC yatwaye igikombe cy’umwaka ushize muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Yarangije imikino y’amatsinda ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2020-2021 ibintu bihindutse kuko yatsinzwe na APR FC.
Ikipe Gorilla FC yahanzwe n’abaherwe bahoze bashyigikira Rayon Sports.
Mu mukino w’uyu munsi APR FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa gatanu gitsinzwe na Ruboneka Bosco ari nacyo cyatumye APR FC isoza igice cya mbere iyoboye umukino.
Manishimwe Djabel yaboneye APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 86, mu gihe igitego cya gatatu cyinjijwe na Mugunga Yves ku munota wa kabiri w’inyongera.
Aya makipe yombi yabarirwaga mu itsinda A.
Muri iri tsinda yari ari kumwe na Bugesera FC ndetse na AS Muhanga.
Mu gihe aya makipe abiri (APR FC na Gorilla FC) yasoje imikino yayo, Bugesera na AS Muhanga yo afitanye imikino ibiri, irimo uwa mbere uba saa cyenda z’amanywa(3h00 pm) kuri uyu wa mbere ukaza kubera i Muhanga.
Hari hateganyijwe undi w’ikirarane ariko uza gusubikwa
APR FC yo yarangije imikino yayo yose ifite amanota 18 kuri 18, ikurikiwe na Gorilla FC ifite amanota 9, Bugesera FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota atatu mu gihe AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma nta nota na mba!