Umuturage Aranenga Ikigo Cy’Imiyoborere(RGB) Gutanga Serivisi Mbi

Ndi Umunyarwanda utuye mu Karere ka Kicukiro. Mu mvugo za bamwe mu bayobozi hari ikunze kugarukwaho ivuga ngo ‘Umuturage ku isonga’. Ubyumvise utyo wumva ko hose ari ko bigenda ariko ndanenga kimwe mu bigo bya Leta gishinzwe imiyoborere.

Icyo kigo ni Rwanda Governance Board.

Nigeze gushaka gushinga Umuryango utari uwa Leta nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Ariko ntangazwa n’uko hashize igihe kirekire(2019-2021) ntabwirwa icyabuze ngo banyemerere cyangwa bampakanire, menye uko mbyitwaramo.

- Advertisement -

Hari amakuru naje kumenya nyuma avuga ko gutinza kwiga kuri dosiye zimwe na zimwe biterwa n’uko ababishinzwe baba bashaka ko runaka yibwiriza ‘akabaha akantu.’

Twari dusanzwe twumva ikigo Transparency International Rwanda kivuga ko mu nzego z’ubuyobozi cyane ubw’ibanze habamo ruswa.

N’ubwo ntemeza mu buryo budakuka ko muri RGB barya ruswa, ariko sinabura kwibanza impamvu barangarana abaturage bene kariya kageni!

Ikibabaje ni uko ubusanzwe Umuryango wa Sosiyete Sivile uba ugamije gufasha Leta mu mishinga igamije iterambere ry’abaturage.

Ikivugwa, kandi nanjye natekereje ko gishoboka, ni uko  abantu bashinga iyi miryango baba bafite amafaranga ahagije cyangwa  se abaterankunga babaha amafaranga bikaba bivugwa ko ari byo bituma abadafite menshi dossiers zabo zibikwa, zikirengangizwa kandi  barabisabye mu buryo bukurikije amategeko.

Isuzumwa ryo kwandikisha Umuryango utari uwa Leta, amabwiriza ya RGB avuga ko iyo birangiye uwatanze idosiye asubizwa nyuma y’iminsi 60 uhereye ku munsi yaboneyeho ubutumwa ko dossier ye yakiriwe.

Nitanzeho urugero muri 2019 nibwo nujuje ibisabwa ngo nandikishe Umuryango utari uwa Leta.

Nyuma nohereje iyi ‘dossier’ binyuze ku ‘Irembo’ bampa numero yo kwishyuriraho ndabikora  mpita mpabwa ubutumwa ko dossier yanjye yakiriwe.

Nyuma y iminsi irenga icumi(+10) nakiriye ubutumwa binyuze ku ‘Irembo’ na e-mail yanjye bunsaba gukosora bimwe mubitari byuzuye neza ndabikosora nyuma ndongera ndabyohereza biranakirwa.

Kuva icyo gihe  kugeza n’ubu, iminsi iteganywa yararangiye ndategereza none tugeze muri 2021 nta butumwa ndakira bwaba ubumenyesha ko icyangombwa nagihawe cyangwa ubumenyesha ko bitakunze.

Nsanga bitari bikwiye guheza umuturage mu gihirahiro kandi yarujuje ibisabwa ngo abahwe icyemezo runaka yemerewe kwaka hakurikijwe amategeko.

Nasanze aka karengane kanjye ngomba kugacisha kuri Taarifa, abayobozi babishinzwe muri RGB wenda bazabisoma bandenganure.

Wasanga hari n’abandi duhuje ikibazo mvugiye.

Mugire amahoro!

Share This Article
2 Comments
  • Natwe twarumiwe,imyaka igiye kuba itatu kuva muntangiriro za 2019.
    Ntibaduhakanira cg ngo banatubwire niba hari ibyo tutujuje ngo nibura tubimenye.

  • uyu munyamakuru nawe ntacyo afashije ese yaba yarabajije RGB kuricyo kibazo?
    ese ko nta mazina agaragaramo kugirango RGB imenye ko koko aribyo ngo ikurikirane cyangwa nuguharabika gusa
    iyi nkuru ntifasha gukosora amakosa niba anarimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version