Rwamagana: Afunzwe Akekwaho Gusambanya Abana Babiri Yabanaga Nabo

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yafashwe na RIB akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa bivugwa ko yari amaranye Icyumweru baba iwe.

Inzego z’ibanze nizo  zabikenze nyuma yo kubona abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga muri Rwamagana.

Icyagaragaye ni uko koko bari abana kubera ko umwe afite imyaka 16 undi akagira imyaka 17 y’amavuko.

Uwo musore we avuga ko  atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe ‘nk’abakozi’ bazajya bamukorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yabwiye Taarifa ko uriya musore ukekwaho kiriya cyaha, asanzwe akora umwuga w’ubuhinzi akaba yabagaho mu buzima buciriritse bwa gihinzi.

Ati: “ Yari asanzwe ari umuhinzi, nta bushobozi bundi buhambaye yari afite.”

Ikindi Taarifa yamenye ni ko amakuru avuga ko bariya bana basanzwe ari abo mu Karere ka Ngoma, Umurenge ukaba utaramenyekana.

Mukashyaka avuga ko baketse ko yasambanyaga bariya bana bityo ngo nibwo bahitagamo kubigeza ku bugenzacyaha ngo buzabikorere igenzura.

Chantal Mukashyaka

Nizeyimana Sulaiman kandi yari asanzwe ari  umusore wibana mu nzu.

Abamuzi bavuga ko n’ubwo afite amikoro, ariko ngo nta kazi gahoraho kandi gafatika kamuha umushahara watuma yishyura abakobwa babiri bamukorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga Madamu Chantal Mukashyaka avuga ko ubwo RIB yatwaraga ukekwaho kiriya cyaha, n’abo bana nabo barajyananye.

Avuga ko bishoboka ko nabo bagiye kugira amakuru batanga yafasha ubugenzacyaha kandi bakavurwa muri Isange One Stop Center.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version