APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera

Amakipe ya Volleyball ahagarariye u Rwanda ya Police na APR arasabwa kudakora ikosa mu mikino yayo ya nyuma mu matsinda mu gihe yombi ari kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu cyiciro cy’abagore cyitwa African Women’s Club Championship.

Kugeza ubu Police Women Volleyball Club na APR Women Volleyball Club zombi ziri ku mwanya wa gatatu mu matsinda aherereyemo.

Ari guharanira uko yagera muri 1/8, bityo agomba kwirinda gutsindwa undi mukino mu matsinda arimo.

Ikipe ya APR WVC nubwo yatangiye itsinda ikipe yo mu Barabu ya Carthage WVC( ni iyo muri Tunisia) iyitsinze amaseti 3-1 yaje gutsindwa na Mayo Kani Evolution yo muri Cameroon amaseti 3-1, bituma itakaza umwanya wa mbere, ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu gusa.

- Kwmamaza -

Police Women VC na yo yatangiye nabi kuko yatsinzwe na Kenya Pipeline amaseti 3-1, ariko nayo iza gutsinda Club Omnisports Descartes yo muri Côte d’Ivoire iyitsinda amaseti 3-0  gusa nabyo ntibyayiha umwanya wa mbere.

Mu mikino  ya nyuma mu itsinda, ikipe ya Police izahura na Litto Volleyball Club kuri iki cyumweru, naho APR VC ikazahura na Nigeria Customs yakiriye iri rushanwa.

Ikipe ya APR Women Volleyball Club nitsinda Customs bizatuma ifata umwanya wa mbere bigakunda gusa ari uko iyitsinze amaseti 3-0.

Amakipe ya Volley y’abagore yaba iya APR niya Polisi agomba kwitwara neza.

Iramutse itsinzwe iseti imwe byaba bigoye ko irenga aho iri mu gihe  Carthage ya mbere  yaba yatsinze Mayo Kani evolution.

Ikipe ya APR Women Volleyball Club iramutse itsinzwe uyu mukino, Carthage igatsinda Mayo Kani byaba bivuze ko APR iguma ku mwanya wa gatatu.

Igihe kandi Mayo Kani yatsinda Carthage, APR yatsinzwe na Customs, APR yajya  ku mwanya wa nyuma.

Police WVC irasabwa gutsinda umukino w’uyu munsi,  ubundi ikizera kurangiza imikino iri ku mwanya wa kabiri, bityo muri 1/8 bikaba byayifasha kuba ihagaze neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version