Dr. Donald Kaberuka wigeze kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi akayobora na Banki nyafurika y’iterambere, BAD, yavuze ko ubwo Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga imirimo yasanze iyayibanjirije ifitiye amahanga umwenda wa Miliyari $1.
Kaberuka avuga ko muri icyo gihe hari abantu hirya no hino ku isi bagiraga iyo Guverinoma nshya inama yo ‘kutishyura’ uwo mwenda kuko wari warakoreshejwe n’abateguya bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyakora, Guverinoma yararebye isanga bitaba bikwiye ko utishyurwa, ahubwo ibwira ababyemeraga kuriya ko-binyuze mu gushyira mu gaciro hashingiwe uko ukuri kw’ibintu kwari kumeze- u Rwanda rwagomba kuzishyura ariya mafaranga.
Ingengo y’imari y’u Rwanda mu myaka ya 1995 yari Miliyoni $3.2 ku mwaka, amafaranga make cyane ku gihugu cyari kivuye mu ntambara na Jenoside yakorewe Abatutsi gisigara ari umusaka ariko nanone kigomba kubaho.
Dr. Kaberuka ati: “ Byari ngombwa ko twishyura umwenda w’amahanga kandi n’igihugu kikabaho. Nari mfite amakuru ko amwe muri ayo mafaranga yaguzwe imbunda mu gihe cy’intambara”.
Nyuma ariko, uwo mwenda waje gukurwaho binyuze mu biganiro byabayeho ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusobanura icyo bita ‘Umuryango Mpuzamahanga’, Dr. Donald Kaberuka avuga ko uwo muryango ugira ukwawo ukora ku buryo ibihugu bitishatsemo uko byakwikemurira ibibazo, haba hari ibyago by’uko ntawazabitabara mu gihe bigeze mu mage.
Kubera iyo mpamvu, uyu muhanga mu bukungu asanga amateka y’u Rwanda yaratumye rugira uko rwitwara mu bibazo byarwo hashingiwe ku mahitamo aboneye.