Dukurikire kuri

Imikino

APR Yahisemo Ikibuga Izajya Yakiriraho Andi Makipe Uretse Rayon

Published

on

Ikibuga cya Bugesera ni cyo APR F.C yemeje ko izajya yakiriraho indi mikino usibye uwo izaba yahuriyemo Rayon Sports.

Icyo kibuga kiri kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata.

Ikibuga yari isanzwe yakiriraho imikino kimaze iminsi kiri gusanwa, icyo kikaba ari ikibuga cya Stade ya Kigali mu Murenge  wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko ikiriya kibuga ari cyo APR F.C izakiriraho imikino yo kwishyura n’iy’igikombe cy’amahoro.

Ku rubuga rwa APR F.C, umuvugizi w’iyi witwa Kabanda Tony avuga ko APR FC  izajya yakirira imikino yayo kuri Stade ya Bugesera.

Umuvugizi wa APR FC Kabanda Tony

Icyakora umukino izakiramo Rayon Sports ku munsi wa 29 wa Shampiyona wo uzabera kuri Stade Huye.

Biteganyijwe ko shampiyona izasubukurwa hakinwa umunsi wa 16 wa shampiyona ku itariki ya 20, Mutarama, 2023, APR F.C ikazahura na Mukura Victory Sports.

Kugeza ubu APR F.C iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 28 inganya na Gasogi United na Rayon Sports.

Imbere habanza AS Kigali na Kiyovu Sports zinganya amanota 30.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko kuba APR FC ishaka ku umukino uyihuza na Rayon Sports uzajya ubera i Huye bishingiye ku ngingo y’uko igira(Rayon Sports) abakunzi benshi kandi ikaba yubatswe ku rwego mpuzamahanga ugereranyije n’izindi mu Rwanda.

Advertisement
Advertisement