APR Yananiwe Gutsinda Muhazi FC

Mu buryo butari bwitezwe, APR FC iri ku  mwanya wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yaraye inganyije na Muhazi FC iri mu zidakomeye cyane mu Rwanda igitego 1-1.

Hari muri umwe mu mikino itatu yaraye ibaye ku munsi wa 25 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe itsinze indi.

Icya kabiri kigitangira, ni ukuvuga ku munota wa 55, Muhazi United yahise ibona igitego cyatsinzwe na Uwumukiza Obed.

- Advertisement -

APR FC yahise ikanguka nayo ikishyura ku munota wa 69 gitsinzwe na Victor Mbaoma.

Mu gushaka gutsinda icya kabiri cyo guca impaka, APR FC yananiwe gupfumura urukuta rwa ba myugariro ba Muhazi FC.

Icyakora umukinnyi wa Muhazi FC witwa Richard Ndayishimiye yaje kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 85.

Yahise asohoka mu kibuga, bagenzi be basigara bacunganwa no kurinda ko ikipe yabo yatsindwa icya kabiri.

Umukino warangiye ari uko bigenze, Muhazi FC inganya na APR FC igitegp 1-1 bituma APR FC igira amanota 59 naho Muhazi igira amanita 32 ifata umwanya wa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version