Paulina Dudek na Oriane Jean-François bari mu Rwanda muri gahunda yo guhugura abana batorezwa muri PSG Academy Rwanda ku by’umupira ariko no gusura ibyiza by’u Rwanda.
Bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera bahugure abasifuzi ndetse n’abana bakina muri Paris Saint –Germain Academy, ishami ry’u Rwanda.
Gahunda yabo yatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 01, ikazarangira taliki 06, Mata, 2024
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zéphanie Niyonkuru yabahaye ikaze, avuga ko umusanzu wabo mukuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda mu gukina umupira w’amaguru ari ingenzi.
Ati: “ Aho muzajya hose gusura muzahasanga ibyiza by’u Rwanda kandi u Rwanda rwishimira ibyiza rukorana n’Ubufaransa binyuze mu bufatanye bwatanze umusaruro wavuyemo Visit Rwanda ikorana bya hafi na Paris Saint Germain”.
Yababwiye ko Minisiteri izakorana nabo mu Cyumweru bazamara mu Rwanda bahugura abana n’abatoza.
Umuyobozi wa Paris-Saint German Academy witwa Nadia Benmokhtar nawe yavuze ko bazakora uko bishoboka mu Bugesera naho hakaba academy ya PSG ikomeye nk’uko bayishinze muri Huye mu myaka yatambutse.
Ibi kandi ngo niko bizagenda no gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali.
Yatangaje ko kuba u Rwanda ruha abakobwa umwanya wo gukina mu makipe ndetse n’ahandi mu nzego zitandukanye ari ibyo gushima ndetse ko n’Abanyaburayi bagombye kurwigiraho iyo ntambwe.
Intego ya Paris Saint Germain ni uko abana b’u Rwanda bazaba ari abakinnyi beza b’umupira w’amaguru mu myaka 10 iri imbere.
Si abana gusa bazaba baravuyemo abakinnyi ahubwo hari na gahunda yo kuzamura ubumenyi bw’abatoza bakazaba baramaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu gihe gikwiye kiri imbere.
Paulina Dudek na Oriane Jean-François bavuze ko bishimiye kuba bari mu Rwanda kandi ngo nibwo bw ambere bageze mu Afurika.
Dudek avuga ko mu gihe bazamara mu Rwanda bazakora uko bashoboye bagaha abantu ubumenyi bwo gukina no gutoza.
Oriane nawe avuga ko bazafasha abakobwa bagenzi babo kumenya uko umupira ukinwa ku rwego mpuzamahanga.
Oriane ukomoka mu birwa bya Guyanne( Intara y’Ubufaransa) yagiye muri Paris Saint Germain taliki 28, Nyakanga, 2022 n’aho Pauline Dudek ukomoka mu Bufaransa yagiye muri iyi kipe taliki 30, Mutarama, 2018.
Dudek yatangiye gukina umupira afite imyaka 11 y’amavuko atangira akinana n’abahungu kuko nta makipe y’abakobwa abaho.
Icyakora ngo gukina akiri muto byaramufashije kugeza na n’ubu.
Undi we yatangiye gukina afite imyaka itandatu kandi kuva icyo gihe yari captaine w’ikipe yakinagamo.
Bombi bagira abo bana inama yo kudacika intege ahubwo bagomba gukomeza gukora uko bashoboye bagatsinda bakibanda no kugira ikinyabupfura mu mikinire yabo.
Icya mbere ngo ni ukumva mu mitwe yabo ko bazabishobora.