APR yatsinze Gor Mahia 2-1

APR FC yishimira intsinzi yayo

APR FC yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya, 2-1, mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino wo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya CAF Champions League.

Niwo mukino wa mbere w’ijonzora ry’ibanze ryo gushaka itiki ye kwerekereza mu matsinda ya CAF Champions League.

APR FC imaze igihe yitoz. Ubuyobozi bwayo ndetse n’abatoza bafite intego zo kugera mu matsinda.

Gor Mahia yo ifite ibibazo byatumye abakinnyi bayo bakomeye bane bataza i  Kigali harimo na rutahizamu Jules Ulimwengu.

- Kwmamaza -

Gor Mahia yagiye gukina uyu mukino itarakoze imyitozo nk’uko bisanzwe bikorwa kuyandi makipe nyuma yo kugera mu Rwanda itinze.

Saa cyenda (15h00’) nibwo umukino watangiye amakipe yose atangira asatirana ariko gutsinda bikanga.

Ku munota wa 09, Niyonzima Olivier bakunda kwita Seif yatsinze igitego cya mbere.

Ku munota wa 29’ Kenneth Muguna yishyuriye Gor Mahia ku mupira w’umuterekano yateye neza winjira mu izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri APR yakoze impinduka Buregeya Prince asimburwa na Byiringiro Lague, Jacques Tuyisenge asimbura Usengimana Danny.

Ku ruhande rwa Gor Mahia yakoze impinduka Miheso Ayisi asimbura Bertrand Konfor.

Ku munota wa 60’ APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Omborenga Fitina azamukanye umupira yiruka acika Kenneth Muguna, awuhinduye mu rubuga rw’amahina Andrew Juma aritsinda.

Amakipe yombi yakomeje arakina ariko APR FC nyuma y’impinduka yakoze irusha cyane Gor Mahia.

Umupira waje kurangira APR FC, itsinze Gor Mahia yo muri Kenya 2-1.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icumweru ukazabera muri Kenya.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

 

Gor Mahia : Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango.

APR FC : Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Bizimana Yannick.

Ivomo: UMUSEKE.RW

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version