Arasaba Ubufasha Nyuma Yo Kubyara Abana Batatu Icyarimwe

Umugore w’i Nyanza wabyaye abana batatu basanga abandi batatu yari afite none arasaba ubufasha abagiraneza n’ubuyobozi ngo ashobore kubitaho.

Claudine Nikuzimana wabyaye impanga eshatu z’abahungu yemeza ko aba bana bavutse mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2023 baje basanga abandi batatu yari asanganywe.

Yagize ati: “Nabyaye abana batatu basanga abandi batatu ubu bose hamwe maze kugira abana batandatu.”

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rwimpundu mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ari naho yahise yerekeza akavuga ko nta bushobozi afite.

- Advertisement -

Umuforomokazi Jeanine Nzasenga witaye ku buzima bw’aba bana avuga ko akurikije uko babakiriye bameze, ubu nta kibazo cy’ubuzima bafite.

Yagize ati: “Twakiriye abana batatu aho bavukiye mu rugo gusa baje bafite ikibazo cyo guhumeka nabi ndetse n’ibilo byabo ntibyari bishyitse ariko twabitayeho uko bikwiye byose birakemuka bameze neza twabasezereye bagiye gusubira mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iby’uyumubyeyi atarabizi ariko bagiye kureba ibyo yaba akeneye ngo afashwe.

Yagize ati: “Aho abyariye nta makuru baduhaye gusa umuturage wese ufite ikibazo kidasanzwe tubona akwiye ubufasha n’ubundi turamufasha bityo turamenya ibyo twamufasha tugendeye kubyo tubona akwiye nibyo ashoboye kwifasha.”

Ku myaka 30 y’amavuko ubu Claudine amaze kugira abana batandatu.

We n’umugabo we batunzwe no guca inshuro mu baturanyi.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version