Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuruMu RwandaPolitiki

Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2025 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakuru b'Imidugudu barasaba Leta kubafasha kubona smartphones.
SHARE

Hari Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Musanze bavuga ko bakeneye telefoni zabo bwite kandi zikoresha murandasi kugira ngo bajye batanga raporo z’akazi batiye abaturage.

Abaganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko hari ubwo abayobozi b’Utugari babasaba gutanga raporo bakoresheje telefoni zigezweho, utayifite akajya gutira abaturage.

Ni imikorere bavuga ko idindiza mu bufatika imitangire ya serivisi kandi bigashyira mu kaga umwimerere n’amabanga agendana n’izo raporo.

Uwitwa Nzabirinda yabwiye Imvaho Nshya ko kutagira telefoni nk’iyo bituma atanga raporo akererewe.

Asanzwe ari Umukuru w’Umudugugu wa Runyango mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze muri aka Karere.

Ati: “Hari igihe duhabwa amabwiriza yo kohereza raporo hifashishijwe porogaramu za telefoni. Icyo gihe binsaba kujya gutira telefoni abandi kandi bidindiza akazi kanjye, bigatuma ntagera ku ntego z’inshingano zanjye ku gihe.”

Avuga ko imikorere nk’iyo ituma amabanga y’akazi ajya ku karubanda kuko iyo usibije telefoni nyirayo aba ashobora kuyasoma cyangwa akayageza ku bandi atareba.

Gutera telefoni uri umuyobozi kandi bitera ipfunwe.

Nyiransengimana Thaciana uyobora Umudugudu wa Kabagorozi mu Murenge wa Nyange nawe avuga ko kenshi ahura n’imbogamizi zo kuhereza amafoto, iyo abisabwe n’ubuyobozi bwe.

Ni amafoto ahanini aba yerekana uko ikintu runaka cyagenze, agatanga urugero rw’iyo asabwe kohereza amafoto y’ibyago byabereye ahantu nk’iyo inzu yahiye, ahabereye impanuka runaka n’ibindi.

Ati: “Niba hari inzu yahiye cyangwa ibiza byangije iby’abaturage birangora kubigeza ku nzego zo hejuru kuko mba mfite telefone ya gatushe[telefoni zitagira cameras]. Biba ngombwa ko nshaka umuntu umfatira  amafoto, rimwe na rimwe bikadindiza ubutabazi abaturage baba bakeneye. Twifuza ko nibura buri Mudugudu yafashwa kubona smart phone.”

Abaturage nabo bavuga ko imikorere nk’iriya igaragara nabi ku muyobozi utira telefoni abo ashinzwe kuyobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemera ko iki kibazo gihari.

Ati: “Turabizi ko bamwe mu Bakuru b’Imidugudu badafite smartphone, kandi koko bigira ingaruka ku mikorere. Turi kuganira n’inzego bireba kugira ngo tugere ku buryo aba bayobozi boroherezwa kubona telefoni zigezweho, kuko imikorere myiza ishingiye ku ikoranabuhanga idashobora kwirengagizwa muri iki gihe.”

Nsengimana avuga ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’Akarere n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho ngo harebwe uko Abakuru b’imidugudu bahabwa telefoni zibafasha mu nshingano zabo.

TAGGED:AbaturageGitifuMusanzetelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB
Next Article Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?