Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango haravugwa umugabo witwa Charles Murwanashyaka ukekwaho kwica umugore we witwa Vestine Yankurije wari uje kumusaba amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu buzima.
Amakuru avuga ko ukekwaho ubu bwicanyi yari amaze igihe gito afunguwe kubera kunywa urumogi.
Bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.
Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko yagiye kureba Murwanashyaka basanzwe bafitanye umwana umwe ngo amuhe amafaranga ya Mituweli.
Undi yahise amutemesha umuhoro aramwica.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye abo ku UMUSEKE ko iyi nkuru mbi ari yo kandi ko koko uriya mugore yari agiye kwaka uriya mugabo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé.
Meya Habarurema avuga ko byabaye ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Kabiri.
Yavuze ko bombi babanaga batarasezeranye mu mategeko.
Ati: “Umugabo asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa imyaka itanu kubera gukoresha urumogi, ntibabanaga kubera amakimbirane.”
Habarurema yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’imyitwarire iyatiza umurindi nk’ubusinzi.
Yabibukije n’akamaro ko gutanga amakuru y’ibi nk’ibi hakiri kare kugira ngo ababikekwaho bafatwe abahemukiwe bahabwe ubutabera.
Uvugwaho buriya bwicanyi yafashwe ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
Urugomo mu miryango y’Abanyarwanda ruri gufata indi ntera…
Mu gihe mu Karere ka Ruhango havugwa umugabo wishe umugore we amujijije kumwaka amafaranga yo kwishyura Mutuelle, mu Karere ka Nyamasheke haherutse kuvugwa indi nkuru yaciye benshi umugongo y’umwana wasogose ababyeyi inkota Arabica.
Yabazizaga ko banze ko agurisha umunani we kuko bavugaga ko ari wo uzamufasha ejo hazaza ariko undi ntabyumve.
Uriya mwana[wa bariya babyeyi] yari amaze iminsi abigambirira ariko akabura uko abishyira mu bikorwa nk’uko yabigennye.
Nyuma yaje kubigeraho.
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego ho haherutse kuvugwa umusore w’imyaka 22 y’amavuko wakubise Nyina nyuma yo gushaka kumusambanya undi akanga.
Muri uko kwanga, yaratatse abaturage barahurura.
Iby’aya mahano uwo musore yashakaga gukorera Nyina yamenyekanye taliki 08, Kanama, 2022, bmu Mudugudu wa Kagasa, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.
Abaturanyi b’uwo mubyeyi nibo bamutabaye bamukuraho uwo muhungu we bivugwa ko yashakaga kumukorera amarorerwa.
Uriya musore w’i Kayonza yari asanzwe abana na Nyina gusa.
Ikindi ngo ajya gukora ayo marorerwa yari yiriwe anywa inzoga, atahana ubushake n’ubushyuhe bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina nibwo yadukiriye Nyina ngo abe ari umumara ako gahinda.
Umukecuru yaramuhunze umusore akoresha ingufu nabwo biranga atangira kumukubita undi avuza induru abaturanyi, baratabara.
Gitifu w’Umurenge wa Ndego witwa Bizimana Claude yavuze ko ubusinzi ari bwo bwatumye uyu musore yifuza gusambanya uwamwibarutse.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu nk’abo baba barananiranye birirwa mu businzi nta kandi kazi bakora.
Avuga ko bakwiriye kubavuga bakaganirizwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ibyaha nka biriya cyangwa ibisa nabyo.
Uvugwaho gushaka gusambanya uwamwibarutse nawe yafashwe na RIB ajyanwa kuri station yayo ya Ndego kugira ngo amategeko akurikizwe, iperereza ritangire.