U Rwanda Mu Bihugu By’Afurika Bifite Abaturage Baramba

Imibare iherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, ivuga ko  muri rusange icyizere cyo kuramba mu batuye Afurika cyazamutseho imyaka icyenda. Kugeza ubu Umunyarwanda afite icyizere cyo kuramba imyaka 69, akaba muri rusange yinjiza $797 nk’uko RFI yabyanditse.

Mu gihe Umunyarwanda afite icyizere cyo kuramba iriya myaka, Umunya Nigeria  we afite icyizere cyo kuramba imyaka 54.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bikize muri Afurika ariko nanone kikaba icya mbere gituwe n’abaturage benshi.

Barenga Miliyoni 200.

- Advertisement -

Ibyayo turabigarukaho mu bika biri bikurikiraho.

Ku byerekeye ibyasohotse muri iriya Raporo, muri rusange Afurika niwo mugabane abaturage bagize iterambere rigaragara mu by’ubuzima cyane cyane mu kugabanya imfu z’abana bavuga n’ababyeyi bagwa ku kiriri.

Iterambere mu rwego rw’ubuzima no kwinjiza agafaranga byatumye muri rusange imyaka Abanyafurika barambaga mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2019 iva kuri 47 igera kuri 56.

Kuramba akenshi biba bivuze ko umuntu amara igihe kinini atarwaye.

Kutarwara nabyo bigendana n’imirire myiza, isuku ariko umuntu yaba anarwaye akivuza hakiri kare.

Iterambere ry’ubuzima mu bihugu by’Afurika ryavuye kuri 24% mu mwaka wa 2000 rigera kuri 46% mu mwaka wa 2019.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika nibyo byagize iterambere mu mibereho myiza yatumye abaturage baramba.

Muri iki gice cy’Afurika mu mwaka wa 2000, abantu barambaga hagati y’imyaka 43 n’imyaka 45 n’aho mu mwaka wa 2019 baramba hagati y’imyaka 58 n’imyaka 57.

Mu Burasirazuba bw’Afurika ho icyizere cyaragabanutse kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ubukungu bwabaye bubi kubera intambara za hato na hato zatumye inzego zitiyubaka mu buryo butuma abaturage babaho neza.

OMS/WHO ivuga ko abantu bo muri iki gice cy’Afurika bapfa bafite hagati y’imyaka 54,55 n’imyaka 56.

Igihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho gito ni Repubulika ya Centrafrique.

Ibihugu bifite za Guverinoma zidashora cyane mu rwego rw’ubuzima kandi bigahora mu ntambara nibyo bifite abaturage bataramba.

Ibyo ni Centrafrique, Nigeria, Sierra Leone, Tchad na Lesotho.

Nigeria ifite ikibazo cy’uko ibiva mu mutungo w’igihugu bidasaranganywa neza mu baturage, ugasanga byihariwe na bamwe.

Ikindi kibazo ni uko n’abahanga ba Nigeria bajya kwishakira imibereho ahandi ntibateze imbere igihugu cyabo.

No mu Misiri n’aho hari iki kibazo n’ubwo ari igihugu gifite abaturage babaho kugeza byibura ku myaka 72 y’amavuko.

OMS/ WHO ishima ibihugu byashyizeho uburyo bwo gukangurira abaturage kwivuza, kugira isuku no kujyana ababyeyi kwa muganga batwite ndetse no mu gihe cyo kubyara.

Raporo y’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko bibabaje kumva ko Côte d’Ivoire iri ku rwego rumwe na Somalie ku byerekeye icyizere cyo kubaho hagati y’ababituye.

Mu Burundi n’aho icyizere cyo kubaho kiri hasi kubera impamvu zatewe n’intambara n’ibibazo bya Politiki bituma urwego rw’ubuzima rutiyubaka ngo rukomere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version