Ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali bwatangaje ko mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira taliki 08, Mutarama, 2024 buzaba bufite ibirango bishya.
Ni itangazo bwacishije kuri paji yabwo ya X.
Bumenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke ba Kiliziya Gatulika by’umwihariko ko guhera kuwa mbere, taliki ya 8 Mutarama 2024, Arkidiyosezi ya Kigali izatangira gukoresha ibirango bishya nka gihamya kandi bigaragaza umwimerere w’inyandiko z’Ubuyobozi n’Ubunyamabanga bya Arkidiyosezi ya Kigali.
Ibyo birango bizakoreshwa n’inzego enye ari zo: Vicariat Général, Chancellerie, Secretariat na Economat Général.
Vicariat Général ni urwego rw’ubuyobozi bugena ibikorerwa muri Diyosezi, bigakorwa ku mabwiriza ya Cardinal cyangwa Musenyeri uyobora aho kantu.
Chancellerie ni urwego rushinzwe kurinda inyandiko zireba imikorere ya Diyosezi, zikaba inyandiko zikubiyemo ibyakozwe, igihe byakorewe, uwabisinye, amabwiriza n’izindi nyandiko zireba imikorere ihamye ya Diyosezi.
Secretariat yo ni Ibiro by’Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abasenyeri.
Economat General yo ni urwego rwa Diyosezi cyangwa Arkidiyosezi rushinzwe imari n’umutungo.
Arkidiyosezi ya Kigali irabamenyeshako guhera kuwa mbere,tariki ya 8 Mutarama 2024,izatangira gukoresha ibirango bishya nka gihamya kandi bigaragaza umwimerere w'inyandiko z'Ubuyobozi n'Ubunyamabanga bya Arkidiyosezi ya Kigali. pic.twitter.com/bqcx7egWpI
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) January 6, 2024
Ifoto: Antoine Cardinal Kambanda, Arkipisikopi wa Kigali