Muri gare ya Nyamata, imodoka yo mu bwoko bwa Hiace isanzwe itwara abagenzi irahiriye.
Yari igiye kwifashishwa mu gutwara abanyeshuri bari kujya gitangira amasomo.
Nta muntu wayigiriyemo ikibazo.
![](https://i0.wp.com/kiny.taarifa.rw/wp-content/uploads/2021/08/E7xRKs-WQAMblO_.jpg?resize=1040%2C780&ssl=1)
Iyi tagisi ihiye nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 01, Kanama, 2021 indi vatiri nayo yahiriye i Rugende aho amakamyo aparika ava cyangwa I Kigali yerekeza cyangwa ava mu Burasirazuba.
Umwe mu baturage wari uciye ku muhanda uva Kigali ugana Rwamagana mu Burasirazuba yasanze imodoka y’ivatiri iri gushya ariko Polisi iratabara irayizimya.
![](https://i0.wp.com/kiny.taarifa.rw/wp-content/uploads/2021/08/Screenshot_20210801-1742482-1.png?resize=720%2C413&ssl=1)
Polisi yatabaye isanga hari igice kinini cyayo cyahiye.
Abari bayirimo basohotsemo itarafatwa cyane.