Arsène Wenger Yunamiye Abazize Jenoside Baruhukiye Ku Gisozi

Uyu mugabo wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe Arsenal yo mu Bwongereza, ubu uri mu Rwanda, yaraye agiye kunamira Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye ku rwibutso rwayo ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Wenger ari mu Rwanda mu nama ya CAF yitabiriwe n’umuyobozi wayo Dr Patrice Motsepe, umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame wari wayitumiwemo nk’umushyitsi w’imena.

Ni inama iri kwigira hamwe uko umupira w’amaguru wazamurwa muri Afurika binyuze mu kuwukundisha abakiri bato cyane cyane abiga amashuri yisumbuye.

Arsène Wenger yaretswe amateka abitse mu byumba bya ruriya rwibutso, yiganjemo urwango rwabibwe n’Abakoloni na Repubulika zabukurikiye, Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yayo, aho u Rwanda rwiyubatse buhoro buhoro.

- Advertisement -

Turacyashakisha ubutumwa Wenger yaba yasize yanditse mu gitabo cy’abasura ruriya rwibutso.

Incamake ku rwibutso rwa Gisozi:

Urwibutso rwa Gisozi nirwo rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside benshi kurusha izindi ziri hirya no hino mu Rwanda.

Ruruhukiyemo imibiri irenga 250 000 y’Abatutsi biciwe muri Komini zahoze zigize Umurwa mukuru wa Kigali.

Izo zari Komini Kacyiru, Komini Nyarugenge na Komini Kicukiro.

Nirwo rwibutso kandi rusurwa n’abantu benshi ugereranyije n’izindi.

Ruri mu  nzibutso Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, siyansi n’umuco, UNESCO, riri kwiga niba zazashyirwa mu murange w’isi, n’ubwo hari amakuru y’uko rutazemerwa kubera ko rucunzwe bya kizungu bityo ntibyerekane umwimerere w’ubukana bwa Jenoside.

Komini z’Umujyi wa Kigali zari Komini Kacyiru, Komini Nyarugenge na Komini Kicukiro

Izindi nzibutso ziri kwigwaho ni Urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya ruri mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.  Rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine(+40 000).

Hari Urwibutso rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo. Uru rwibutso ruri ahahoze  ishuri rya Tekiniki ryubakwaga mu 1994.

Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro no mu nkengero zayo bashishikarijwe n’inzego z’umutekano kujyayo ngo “bacungirwe umutekano”, ariko bagamije kubica bitagoranye, mu mwanya muto kandi ntawe ubacitse.

Ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na itanu(+45 000).

Ku rubuga rwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside( CNLG) handitse ko urundi rwibutso ruri kwigwaho na UNESCO ari urwa Bisesero

Urwibutso rwa Bisesero ruba mu Karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba.

Rwubatswe mu 1998 kugira ngo rubungabunge amateka y’ubutwari bwo kwirwanaho kw’Abatutsi bangaga  kwicwa barebera mu gihe kigera hafi ku mezi abiri.

Nyuma yo gucika intege kubera gusonza no kutagira intwaro, baje kuneshwa, baricwa. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi mirongo ine na bitanu(+45000).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version