AS Kigali irakomeje, itsinze Orapa FC 1-0

 

Umukino wahuzaga Orapa FC na AS Kigali urangiye AS Kigali itsinze Orapa  FC igitego 1-0.

N’ubwo ifite abakinnyi benshi bakomeye, itsinze Orapa FC  bigoye kuko yatsinze igitego mu minota y’inyongera.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyaje gutangira ariko iminota yacyo nayo irangira bikiri 0-0 biba ngombwa ko hongerwaho iy’inyongera.

- Advertisement -

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Orapa United bakinaga bigusha mu rwego rwo gutinza umukino.

Umukino waje kurangira ari 0-0.

Ku munota wa mbere mu minota y’inyongera nibwo umukinnyi wa AS Kigali witwa  Aboubakar Lawal yatsinze igitego, aba arangije umukino atyo.

Ubu AS Kigali irakomeza mu ijorora rya kabiri, bakazakina ka KCCA yo muri Uganda.

Kuba AS Kigali itsinze mu minota ya nyuma byatewe n’uko Orapa FC yaje yihagaze ho kuko yari ifite igitego yizigamye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version