Mu mateka yacu Kiliziya yagize uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda: Kagame

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye Misa yo kwakira Cardinal Antoine Kambanda uherutse kugirwa Cardinal, yashimye uruhare Kiliziya Gatulika yagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Misa yo kwakira Cardinal Kambanda yasomewe muri Kigali Arena, ikaba yitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko Kiliziya Gatulika yakoze byinshi mu Rwanda birimo n’ibikorwa by’iterambere byazamuye imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “ Mu mateka yacu maremare Kiliziya yagize uruhare mu iterambere ry’abaturage, haba mu burezi, ubuzima n’amajyambere muri rusange. Ubu bufatanye burakomeje kandi twifuza ko bwagezwa ku rwego rwo hejuru kurushaho.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko iyo Umunyarwanda azamuwe mu ntera haba imbere mu gihugu cyangwa mu nshingano zo ku rwego rw’isi kandi bigaturuka mu muhati we, biba ari ibintu bishimishije.

Yabwiye Cardinal Kambanda ko kuba Papa yaramugiriye icyizere akamuzamura mu ntera byerekanye icyizere Nyirubutungane Papa Francis afitiye Abanyarwanda muri rusange.

Yavuze ko kuba u Rwanda rufite Cardinal byerekana intambwe ikomeye y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Vatican.

Perezida Kagame yashimye ko Papa Francis yashyize Cardinal Kambanda mu bajyanama be ba hafi.

Kuva Abamisiyonari Gatulika bagera mu Rwanda( hashize imyaka 120) ni ubwa mbere u Rwanda rufite Cardinal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version