Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Asaba Abajya Kwiga Mu Mahanga Kujya Bagaruka Bakubaka u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaRwiyemezamirimo

Asaba Abajya Kwiga Mu Mahanga Kujya Bagaruka Bakubaka u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2024 7:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rwiyemezamirimo wize mu mahanga akaba afite ikigo gifasha abantu kujya kwiga hanze avuga ko abajya kwiga yo bagomba kuzirikana ko nta gihugu cyaruta u Rwanda bityo ko badakwiye gutindiganya kurugarukamo bakaruteza imbere.

Yitwa Benjamin Rukundo akagira ikigo Edupath gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga kubona ibyangombwa binyuze mu nzira zihuje n’amategeko.

Nubwo umubare w’Abanyarwanda biga mu mahanga bakagumayo ushobora kuba ari mucye ugereranyije n’abarugarukamo, ku rundi ruhande nabo bake bagumayo  Rukundo asanga bagombye kujya bagaruka mu rwababyaye.

Ati: “ Kujya kwiga mu mahanga ni byiza kandi bigira akamaro kuko bizamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ariko nanone baba bagomba kugaruka mu rwatubyaye bakarukorera”.

Benjamin Rukundo

Rukundo avuga ko iyo abantu bize mu mahanga bakanahakorera akazi, bibazamurira ubumenyi mu byo bize kandi bikabaha n’ubunararibonye kuko baba bakorana n’abantu bakuriye kandi bigiye mu yindi mibereho.

Kuri we, ibyo ni akarusho gaterwa n’uko kwigira ku bandi biteza imbere imyumvire n’imigirire ya muntu.

Icyakora asanga ari ngombwa ko abamaze igihe runaka bigira kandi bakorera mu mahanga bagaruka mu Rwanda, bakarukorera, bagasangiza abandi Banyarwanda ku bumenyi bakuye hanze yarwo.

Iby’uko hari aboherezwa kwiga mu mahanga ntibagaruke biherutse no kugarukwaho n’Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’abakozi kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima witwa Dr. Nkeshimana Menelas.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu ntangiriro za Kanama Nkeshimana yagize ati:  “Hari abo twohereje muri Canada bose baherayo. Hari abandi twakuye muri UR bagombaga kugaruka bakaba abayobozi mu dushami tw’ubuvuzi dutandukanye, baragenda bose bageze igihe cyo gutaha bati ‘ntituzagaruka’.Abo baba ari ba bihemu”.

Dr.  Nkeshimana avuga ko Minisanté yasanze ari byiza ko abiga ubuvuzi babwigira imbere mu Rwanda.

Dr. Nkeshimana Menelas.

Uko bimeze kose kwigira muri za Kaminuza zo hanze y’u Rwanda ni ingenzi kuko ‘akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze’.

Nk’uko rwiyemezamirimo Benjamin Rukundo abivuga, ni ngombwa ko ubumenyi abantu bahaha hanze babugarukana mu Rwanda bakabukoresha kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Ikigo cye Edupath gifasha abantu kujya kwiga no kujya gukorera mu mahanga, kikabaha ubufasha bakeneye bwose bujyanye n’ibyemewe n’amategeko kugeza bageze iyo bajya.

TAGGED:AbanyeshuriIkigoKaminuzaRukundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiganiro By’Ubwongereza Na Amerika K’Ukwemera Ukraine Kurasa Uburusiya Byageze Kuki?
Next Article Rebecca Cheptegei Arashyingurwa Mu Cyubahiro Cya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?