Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Asaba Leta Gufasha Abafite Ubumuga Kwifasha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Asaba Leta Gufasha Abafite Ubumuga Kwifasha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2024 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

François Xavier Karangwa ni umugabo ufite ubumuga ukorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kabeza. Kuba afite ubumuga bw’ingingo ntibyamubujije kubaka urugo rwe, akagirira n’igihugu akamaro binyuze mu nshingano yahawe n’ikigo giharanira gushyira abafite ubumuga muri gahunda za Leta no kubahugura ku byerekeye ubuzima, The Umbrella of Organizations of Persons with Disabilities in the fight against HIV&AIDS and for Health Promotion (UPHLS).

Mu kiganiro gito yahaye Taarifa, yavuze ko hari intambwe asanga yaratewe mu kuzamura imyumvire y’uko ufite ubumuga ashoboye, ariko ngo Leta ikwiye gushyiraho gahunda nyinshi zo gufasha umuntu ufite ubumuga kwifasha.

Avuga ko ibya ‘direct support’ byagombye gusimburwa no kuba umufatanyabikorwa…

Taarifa: Mutubwire amazina yanyu, aho mutuye n’ubumuga mufite (niba mwumva bikwiye).

Nitwa Karangwa François Xavier. Ntuye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ndi umuntu ufite ubumuga bw’ingingo, bw’akaguru kamwe k’ibumoso.

Taarifa: Akazi kanyu ni akahe? Kagira uruhe ruhare mu iterambere ryanyu n’iry’Abanyarwanda muri rusange?

Ndi umukozi usanzwe mu kigo kitwa UPHLS, nkaba ndi Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo kuva muri Gicurasi, 2011.

Akazi nkora kagira uruhare mu iterambere ryanjye kuko karampemba kandi kampa n’andi mahirwe agendana n’inshingano mfite arimo ubwisungane bw’abakozi, ubwishingizi mu kwivuza, ibindi umuntu abona nk’umukozi uri ku rwego rwanjye nk’imodoka y’akazi, umushahara utari mubi n’ibindi bitandukanye.

Ni akazi kamfitiye akamaro ku byerekeye kwita ku rugo rwanjye, kuba mfite aho ntuye, ku byerekeye kubona uburyo bwo kuba nakora umushinga runaka unyungura.

Aho ni ku ruhande rwanjye ariko ku ruhande rw’Abanyarwanda muri rusange, nakubwira ko ndi Umunyarwanda ufitiye igihugu akamaro kuko ndasora kandi umusoro wanjye ujya mu isanduku ya Leta ugahura n’uw’abandi basoreshwa, ukaba wakubaka igihugu binyuze mu kubaka imihanda, amavuriro, ugahemba abapolisi, abarimu, abaganga n’abandi bafitiye igihugu akamaro.

Mu buryo bwagutse nanone, akazi kanjye gafasha mu kwigisha Abanyarwanda imyuga, kubigisha porogaramu z’ubuzima no kwinjiza abantu bafite ubumuga muri porogaramu zisanzwe.

Tugira henshi duhurira kandi tugakorana n’abandi Banyarwanda kugira ngo bashobore kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda zabo.

Taarifa: Ese hari imbogamizi mujya muhura nazo zishingiye ku bumuga mufite? Muzitwaramo mute kugira ngo zidakoma mu nkokora akazi kanyu?

Mu by’ukuri njyewe ntabwo navuga ko hari imbogamizi njya mpura nazo kubera ko ubumuga bwanjye budakomeye.

Gusa yenda rimwe na rimwe hari igihe abantu batarahumuka bashobora kwibaza ko umuntu ufite ubumuga adashoboye, ukaba watekereza ko kubona umuntu ufite imbago  biba bivuze ko adashoboye ariko njye navuga ko nta mbogamizi zigendanye n’ubumuga bwanjye nigeze mpura nazo.

Icyakora kenshi duhora ducyebura umuryango nyarwanda kuko nicyo kintu gikomeye kuko niyo njye batambona batyo, ariko usanga kenshi babona bagenzi banjye bandi bafite ubumuga nk’abadashoboye, bakababona nk’abantu bo gufashwa buri kintu.

Bisaba rero kumenya uko tubyitwaramo, tugahora tugerageza kwigisha no gukangurira Abanyarwanda kumenya ko umuntu ufite ubumuga ashoboye, ari umuntu nk’abandi kandi ashobora gukora ibirenze ibyo bamwe mu bantu badafite ubumuga bakora.

Taarifa: Mu mikorere n’imikoranire mugirana n’abandi, mubona abafite ubumuga mukorana babyitwaramo bate?

Urakoze. Mu mikorere cyangwa imikoranire n’abafite ubumuga, reka mpere aho nkora kuko dufite abantu umunani dukorana bafite ubumuga ku bantu 22 bose hamwe dukorana.

Njye na bagenzi banjye dufite ubumuga dukorana neza n’abo bandi  kubera ko bo bamaze kugira imyumvire iri hejuru. N’ubwo iwacu ari uko bimeze, sinyobewe ko  ahandi mu bindi bigo aho nganira na bagenzi banjye bambwira hari aho wumva bataragira imyumvire iri hejuru.

Urugero ni aho usanga nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ukora mu kigo runaka ugasanga ntibamuguriye imashini ifite ikoranabuhanga rimufasha mu kazi, niba ari umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ugasanga ntibamufashije kugira ngo ashobore gushyikirana na bagenzi be mu buryo bw’amarenga n’ibindi n’ibindi.

Navuga rero ko umuntu ufite ubumuga ukora mu bigo birimo abafite ubumuga cyangwa byita ku nyungu zabo nta mbogamizi agira ariko umuntu ufite ubumuga ukora mu kigo cy’abantu badafite ubumuga cyangwa ukora mu kigo cy’abantu badafite ubumuga kandi bataramenya ko ufite ubumuga ashoboye, uwo muntu ahura n’imbogamizi mu buryo bukomeye.

Taarifa: Mu migambi mufite y’ejo hazaza, ni he mwumva Leta yabatera inkunga ngo mugere kubyo mwifuza?

Mu migambi yanjye ku giti cyanjye, ntekereza ko Leta ikwiye kumva umuntu ufite ubumuga, ikaba yamufata nk’ikiciro cyihariye, n’ubwo ibikora ariko mbona byajya mu bikorwa mu buryo bufatika.

Urugero, aho guha abantu bafite ubumuga inkunga y’ako kanya (direct support),mbona Leta ahubwo yajya ibaha inguzanyo, ikabafasha kwiga imishinga ikomeye bityo bikabafasha kugera ku iterambere rirambye aho kuba ibintu by’utundu duke, duto,  tw’ako kanya.

Ibi ndabivuga kubera ko ubuzima bw’umuntu ufite ubumuga burahenda. Ndabaha urugero rw’umuntu ufite ubumuga uzagura igare rimufasha kugenda, ayo ni amafaranga aba asohoye undi Munyarwanda adasohora.

Leta rero ikwiye kubigiramo uruhare nk’uko mu bindi bihugu bimwe bigenda, ikaba yakwicara ikavuga iti ‘reka tugire gahunda zihariye zifasha abafite ubumuga’, ariko ntibyitwe ‘gutera inkunga’ ahubwo ikaza ari ‘umufatanyabikorwa n’uwo muntu’ ufite ubumuga kugira ngo abashe ‘kwiteza imbere.’

Wenda niba umuntu ufite ubumuga ashaka aho atura, Leta ikaba yamworohereza mu kubona inguzanyo yoroheje akazakora ayishyura.

Taarifa: Ni ubuhe butumwa muha abandi bafite ubumuga muri rusange?

Ubutumwa naha abantu bafite ubumuga ni ukubabwira ko ‘bashoboye’. Mu buzima bwabo barebe ibyo bashoboye babikore, batekereze ko bashoboye bareke kumva cyangwa kureba ibyo abandi bavuga ko badashoboye ngo bibace intege.

Ibyo nibyo bizatuma bashobora kugera kuri byinshi.

Murakoze!

François Xavier Karangwa ni umugabo ufite ubumuga ukorera mu Karere ka Kicukiro
TAGGED:AbafiteInkungaKarangwaLetaUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hatashywe Ikibumbano Cyo Kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga
Next Article U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Ikomeye Ku Ishoramari Rufitanye N’Ubwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?