Asukura Amazi Ya WASAC Akayongerera Ubuziranenge

Jessica Kwibuka

Jessica Kwibuka ni Umunyarwandakazi wasanze amazi ya WASAC  abaturage bakoresha mu ngo agomba kurushaho kuyungururwa kugira ngo abe meza kurushaho, bituma azana ikoranabuhanga ryo kubikora.

Abikora akoresheje ibyuma bita water purifiers bitangwa n’ikigo cye yise TAMBA Company.

Ibi bikoresho abihuza na robine abaturage basanganywe mu ngo zabo bigafasha kuyungurura amazi.

Kwibuka yabwiye Taarifa ko hari n’ibigo binini bikoresha biriya byuma kugira ngo bihe amazi abakozi babyo n’ababigana amazi ‘ayunguruye neza.’

- Kwmamaza -

Ubundi bavuga ko igipimo cy’amazi meza kigomba kuba gifite igipimo abize ubutabire bita PH iri hagati ya 7 na 19.

Mu magambo arambuye PH bivuga Potentiel d’Hydrogene.

Hamwe mu hantu bakoresha ikoranabuhanga rye, ni mu bigo by’amashuri.

Yavuze ko umuntu wese cyangwa ikigo kiguze ikoranabuhanga rye, bamuha umutekinisiye wo kurimutunganyiriza, akariha umurongo.

Jessica Kwibuka ati: “ Tubafasha kuzitunganya zigakora [installation]ndetse tukanakurikirana uburyo zikora mu gihe cy’amezi atandatu…”

Intego ye ngo ni uko buri muturage abona amazi meza yo kunywa bitamugoye.

Ikindi gikubiye mu ntego ze ni ukuzakwiza hirya no hino mu Rwanda ririya koranabuhanga kandi bikazajyanirana no guha abaturage akazi.

Mu mishinga ye harimo  uw’uko mu myaka itanu iri imbere, azashinga uruganda rukora biriya byuma aho kugira ngo akomeze kubivana muri Turikiya.

Kugura amazi yo kunywa byaramuhenze atekereza umushinga…

Guhora agura amazi yo kunywa yasanze bimuhenda

Yabwiye Taarifa ko igitekerezo cyo gushaka ririya koranabuhanga cyamujemo nyuma yo kwicara agateranya amafaranga akoresha agura amazi yo kunywa mu gihe kingana n’ukwezi agasanga bimuhenda.

Ngo yasanze mu kwezi akoresha byibura Frw 20 000 agura amazi yo kunywa.

Ati: “Igitekerezo cyaje ubwo narebaga ngasanga njyewe ubwanjye nkoresha amazi yo kunywa nguze  Frw 20,000 ndetse anarenga mu kwezi.  Natangiye kwibaza icyo nakora kugira ngo ayo mafaranga mbashe kuyazigama cyangwa ngire icyindi nyakoresha.”

Kwibuka avuga ko yasanze kuba hari amazi meza akenera yo kunywa akayishyura kandi asanzwe anishyura ifatabuguzi rya WASAC ari igihombo kinini.

Ngo yabajije n’abandi bantu ba hafi ye asanga icyo cyibazo nabo bagifite.

Kugeza ubu akoresha abakozi babiri ariko yishimira ko agira uruhare mu mibereho yabo myiza.

Arateganya kuzohereza umwe muri bo muri Turikiya kwiga uburyo biriya bikoresho byazakorerwa mu Rwanda aho kubivana mu mahanga bihenze.

Avuga ko abakiliya be bashimishwa n’uko batakigura amazi yo kunywa yandi ahubwo banywa ayo batunganyiriza mu ngo zabo.

Ibi bikoresho nibyo aha abaturage kugira ngo biyungurure amazi ya WASAC bakoresha

Uretse kubika amafaranga baguraga amazi yo kunywa, banishimira ko abana babo batakirwara indwara ziterwa n’amazi adasukuye neza.

Jessica Kwibuka akorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo hafi y’ahitwa KIE.

Abifuza serivisi ze bamuhamagara kuri +250785992447 cyangwa +250788929310.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version