Sena Y’U Rwanda Iri Mu Mwiherero

Abasenateri b’u Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu, ufite insanganyamatsiko bise ‘Ndi Umunyarwanda’. Niyo nsanganyamatsiko nkuru izashingirwaho ibiganiro byose bazagirana.

Kuri Twitter ya Sena y’u Rwanda handitseho Abasenateri bazungurana ibitekerezo by’uburyo barushaho kunoza imikorere no kuzuza neza inshingano za Sena y’u Rwanda.

Insingano za Sena y’u Rwanda zirimo guhagararira inyungu z’abaturage, kwemeza amategeko, kugenzura imikorere ya Guverinoma, no kwemeza cyangwa kutemeza abayobozi bakuru muri Guverinoma nk’uko biteganywa mu ngingo ya 10, iya 56 n’iya 57 by’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Abantu 26 nibo bemerewe kuba Abasenateri b’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Muri iki gihe iyoborwa na Nyakubahwa Dr Augustin Iyamuremye.

Bagiye mu mwiherero w’iminsi itatu

Umwiherero w’Abasenateri urabera mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko mu Cyumba cy’Inama rusange y’Abasenateri.

Ikindi ni uko imirimo isanzwe ya Sena ikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe kuko umwiherero nawo ari kimwe mu bigize akazi ka Sena.

Imirimo muri Sena y’u Rwanda itangira saa moya za mu gitondo ikarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kugeza ubu Sena y’u Rwanda yayobowe na Dr Vincent Biruta, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, Bernard Makuza na Dr Augustin Iyamuremye uyiyobora muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version