Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2025 11:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa Rwanda yamenye ko ikipe yo muri Espagne yitwa Atlético de Madrid yamaze gusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kurwamariza izina narwo rukayihemba mu gihe kizarangira Tariki 30, Kamena, 2028.

Iyi kipe imaze imyaka 11 itwara igikombe cya shampiyona ya Espagne bita La Liga ije mu masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

Gusinyana amasezerano n’u Rwanda ni ikintu gikomeye kuri rwo kuko biri buruzamuriwe izina mu bihugu bivuga Icyesipanyolo n’ahandi ku isi cyane cyane ko iyi kipe iri mu zikunzwe kurusha izindi aho hose.

Nk’uko RDB ibivuga, ayo masezerano azazamura umubare w’abasura u Rwanda bakarwinjiriza kandi bakaruzamurira izina.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagabo bakina umupira w’amaguru bazajya bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda kandi mu gihembwe cy’umupira w’amaguru gitaha ( season) iy’abagore nayo izajya yambara imyenda yanditseho Visit Rwanda.

Ni amasezerano azageza mu mwaka wa 2028

Abagabo bo bazajya bayambara no mu gihe cyo kwitoza.

Ni amasezerano kandi azafasha u Rwanda kugurisha ikawa yayo muri kiriya gihugu n’ahandi bakunda Atlético.

Jean-Guy Afrika uyobora RDB ati: ” Aya masezerano na Atlético de Madrid arerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukorana n’ab’ingirakamaro mu kuzamura ubukerarugendo,  siporo n’ahandi hari ishoramari. Gukorana n’iriya kipe biraboneye kuko isanzwe izwiho kwitwara neza kandi ibyo biri muri gahunda y’u Rwanda”.

Visit Rwanda kandi izajya igaragara kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano Stadium n’ahandi hose iriya kipe izaba ifite ibikorwa hari abafana bayo.

Umuyobozi ushinzwe ibyinjiye n’ibikorwa muri iriya kipe witwa Óscar Mayo avuga ko gukorana n’u Rwanda bizatuma ikomeza kwagura izina ryayo.

TAGGED:EspagnefeaturedRwandaUmupiraVisit
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora UN Yungirije
Next Article Rwanda:Iminsi Motari Ugomba Kwishyurira Amande Yongerewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?