Taarifa Rwanda yamenye ko ikipe yo muri Espagne yitwa Atlético de Madrid yamaze gusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kurwamariza izina narwo rukayihemba mu gihe kizarangira Tariki 30, Kamena, 2028.
Iyi kipe imaze imyaka 11 itwara igikombe cya shampiyona ya Espagne bita La Liga ije mu masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.
Gusinyana amasezerano n’u Rwanda ni ikintu gikomeye kuri rwo kuko biri buruzamuriwe izina mu bihugu bivuga Icyesipanyolo n’ahandi ku isi cyane cyane ko iyi kipe iri mu zikunzwe kurusha izindi aho hose.
Nk’uko RDB ibivuga, ayo masezerano azazamura umubare w’abasura u Rwanda bakarwinjiriza kandi bakaruzamurira izina.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagabo bakina umupira w’amaguru bazajya bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda kandi mu gihembwe cy’umupira w’amaguru gitaha ( season) iy’abagore nayo izajya yambara imyenda yanditseho Visit Rwanda.
Abagabo bo bazajya bayambara no mu gihe cyo kwitoza.
Ni amasezerano kandi azafasha u Rwanda kugurisha ikawa yayo muri kiriya gihugu n’ahandi bakunda Atlético.
Jean-Guy Afrika uyobora RDB ati: ” Aya masezerano na Atlético de Madrid arerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukorana n’ab’ingirakamaro mu kuzamura ubukerarugendo, siporo n’ahandi hari ishoramari. Gukorana n’iriya kipe biraboneye kuko isanzwe izwiho kwitwara neza kandi ibyo biri muri gahunda y’u Rwanda”.
Visit Rwanda kandi izajya igaragara kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano Stadium n’ahandi hose iriya kipe izaba ifite ibikorwa hari abafana bayo.
Umuyobozi ushinzwe ibyinjiye n’ibikorwa muri iriya kipe witwa Óscar Mayo avuga ko gukorana n’u Rwanda bizatuma ikomeza kwagura izina ryayo.