U Bushinwa na Australia bimaze igihe birebana ay’ingwe. Ni ibihugu biri mu bifite ubukungu buhagaze neza ariko muri iki gihe ubw’Australia bumerewe nabi kubera ikomanyirizwa yafatiwe n’u Bushinwa ku bicuruzwa bikomeye birimo n’inzoga zikozwe mu mizabibu.
Nibwo bwari busanzwe ari umukiliya wa Australia ukomeye wayiguriraga ibicuruzwa birimo n’inzoga zikozwe mu mizabibu.
Abategetsi b’u Bushinwa baherutse gushyiriraho umusoro uri hejuru ku bicuruzwa bituruka i Canberra( Umurwa mukuru wa Australia) kubera impamvu abanyapolitiki bo muri Australia bavuga ko ari ukubihimuraho.
Iki gihugu giherutse gushyigikira ko abahanga bo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bajya mu Bushinwa kubukoraho iperereza ku nkomoko ya COVID-19.
Bemeza ko nta kabuza iriya virusi yakorewe mu Bushinwa.
Ibi byarakaje u Bushinwa buhitamo kwihimura kuri Australia binyuze mu kuzamura imisoro y’ibicuruzwa yabwohererezaga.
U Bushinwa kandi bwakomanyirije Australia ku bindi bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro bwayiguriraga.
Australia imaze kubona ko ibintu bimeze kuriya, yareze u Bushinwa mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi( World Trade Organization) kugira ngo ugire uko ubicyemura ariko abahanga bavuga ko amahirwe y’uko u Bushinwa bwagira ikintu kinini bubikoreraho ari make.
The Reuters ivuga ko u Bushinwa bufite uburyo bwinshi bwateguye bwo kwihimura ku gihugu icyo aricyo cyose mu rwego rw’ubukungu.
Abahanga bavuga ko bwateguye byibura uburyo 3000 bwo gukoresha ku gihugu icyo aricyo cyose kugira ngo ubukungu bwacyo buhungabane igihe bwaba bubona ko kuzamukwa kwabwo byabangamira u Bushinwa.
Batanga urugero ku byo bwigeze gukora mu mwaka wa 2017 ubwo bwakomanyirizaga Koreya y’Epfo nyuma y’uko iki gihugu cyemereye Amerika gushyira ibisasu bya missile mu butaka bwacyo zireba mu Bushinwa.