U Rwanda ‘Rurahabwa Amahirwe’ Yo Kubakwamo Uruganda Rukora Inkingo Za COVID

Mu nama yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21, Kamena, havugiwemo ko u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Nigeria ari byo bihugu by’Afurika bihabwa amahirwe yo kuzubakwamo uruganda rukora inkingo za COVID-19.

Afurika iri gukorana n’abafatanyabikorwa bayo harimo u Burayi na Amerika kugira ngo hagire bimwe mu bihugu byayo byubakwamo uruganda rukora inkingo muri rusange n’urw’icyorezo COVID-19 by’umwihariko.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko guha Afurika uburyo bwo gukora inkingo ari ingenzi mu rwego rwo gufasha gukumira ko ibyorezo bikomeza kuzonga abatuye isi.

Yagize ati: “ Byagaragaye ko iyo inganda zikorewe  mu gace kamwe k’isi  bidaha amahirwe abo mu bindi bice by’isi kugira ngo nabo zibagereho bidatinze kandi zidahenze.”

- Kwmamaza -

Reuters itangaza ko Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko ari byiza ko n’ahandi ku isi hubakwa inganda zikorerwamo inkingo kugira ngo isi ibe itekanye mu rwego rwo guhangana n’ibyorezo.

Ngozi Okonjo-Iweala

 

Abakurikiranira hafi uko ibibazo by’ubuzima bihagaze muri iki gihe bavuga ko mu gihe kiri imbere hazaduka izindi ndwara z’ibyorezo.

Iyi ni imwe mu mpamvu abafata ibyemezo bya Politiki mu rwego rw’ubuzima basaba ko no muri Afurika hagombye kubakwa inganda zikora inkingo cyane cyane ko hari mu hantu hakunda kwaduka ibyorezo.

Mu Ukuboza, 2020, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, abaganga basuzumye umugore utaratangajwe amazina basanga afite indwara ifite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Ebola ariko byihariye.

Abaganga birinze gutangaza amazina ye kugira ngo abaturanyi be batikanga Ebola bagahunga cyangwa bakibasira abo mu muryango we.

N’ubwo abaganga babanje kubona ko uriya mugore afite ibimenyetso bisa n’ibya Ebola, barapimye basanga siyo!

Ibi  byatumye batekereza ko ashobora kuba arwaye indwara yihariye ishobora kuba icyorezo bataraha izina kuko itaramenyekana neza.

Icyo gihe bavuze ko hari impungenge ko iriya ndwara ishobora kuyogoza isi nk’uko Ebola yigeze kubikora.

Muri iki gihe, ku isi hari icyorezo cya COVID-19.

Iyo bitegereje uko ibintu bihagaze muri iki gihe, abahanga basanga bishoboka cyane ko mu myaka 10, 20,… iri imbere ku isi hazaduka izindi ndwara z’ibyorezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version