AVEGA Iri Gusuzuma Inkondo Y’Umura Na Hepatite Ukoroherezwa Kuvurwa

AVEGA n’Ibitaro bya Kibagabaga bari mu bufatanye bwo gusuzuma abaturage cancer y’inkondo y’umura(abakobwa n’abagore) ndetse na Hepatite. Abagore cyangwa abakobwa basuzumwa cancer y’inkondo y’umura ni abafite hagati y’imyaka 25 na 49 n’aho abantu basuzumwa kandi bagakingirwa Hepatite ni abafite imyaka 15 kuzamura kandi b’ibitsina byombi.

Umukozi muri AVEGA ushinzwe kwita ku bana( Chief Nursing) witwa Josephine Uwishoreye yabwiye Taarifa ko n’ubwo bari basanzwe bagira igikorwa nka kiriya ariko ngo icy’uku kwezi ni umwihariko kuko ugaragaye ho uburwayi ahuzwa n’abaganga ba Kibagabaga bakamukurikirana.

Ngo abasuzumwe bakagaragarwaho uburwayi bahabwa imodoka ikabajyana ku bitaro bya Kibagabaga bakavurwa kandi badahenzwe.

Mu bihe bisanzwe abarwayi bazaga ari bacye, ntibahabwe ubufasha nk’ubwo bahabwa mu gihe cy’ubukangurambaga nk’uburi gukorwa muri iki gihe.

- Advertisement -

Ati: “ Muri iki gihe abantu bose dusuzumye tugasanga bacyeneye kuvurwa tuboherereza abaganga ba Kibagabaga bakabitaho. Ntidusuzuma ngo birangirire aho gusa ahubwo ababishatse tubakingira ziriya ndwara.”

Uwishoreye avuga ko Ibitaro by’AVEGA bikorana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo haboneke uburyo burimo ibikoresho n’ubwo mu bundi buryo kugira ngo abarwayi bafashwe.

Avuga ko kugeza ubu ababyeyi n’abakobwa bagera kuri 670 ari bo bahawe ubufasha bwo gusuzumwa cancer y’inkondo y’umura.

Kubasuzuma byatangiye muri Nzeri, 2020 kugeza ubu.

Abagabo baje bacyeneye gufashwa mu kwivuza cyangwa gukingirwa Hepatite bose babarirwa mu bihumbi.

Ati: “ Inyungu y’AVEGA ni uko dufasha abakiliya kumenya uko bamerewe tukabavura cyangwa tukabavuza. Ikindi ni uko abafatanyabikorwa batugirira icyizere bakaduha ibikoresho kugira ngo dukore akazi karokora abantu.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya AVEGA busaba abantu bose bifuza kwisuzumisha no kwivuza indwara twavuze haruguru kubigana.

Bimwe mu bikoresho bakoresha bapima Cancer y’inkondo y’umura

Kanseri y’inkondo y’umura ni iy’ab’igitsina gore gusa.  Igaragazwa no gukura kudasanzwe k’uturemangingo ku nkondo y’umura.

Iyo igifata umuntu ntikunze kugaragaza ibimenyetso, ariko iyo ifatiranywe hakiri kare ishobora kuvurwa ikaba yakira.

Ku byerekeye indwara y’umwijima ariyo Hepatite hari umuganga witwa Dr Serumondo mu mwaka wa 2019 yabwiye Kigali Today ko ibimenyetso biranga izo ndwara zombi akenshi bisa.

Harimo  kubona amaso yabaye umuhondo kimwe n’intoki, inkari zigahindura ibara, kuba wagira umuriro, kuribwa aho umwijima uherereye ndetse no kuribwa umutwe.

Uwo muganga avuga kandi ko Hépatite B ishobora kwikiza ku kigero cya 90% umuntu nta miti afashe, 10% ikaba karande ku bantu bamwe, icyakora Hépatite C ngo yikiza ku kigero kiri hasi cyane ariko yo ngo bahita bayifatirana bakayivura igakira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version