Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avuga Ko Bidakwiye Ko Ikinyabiziga Cy’Uwanyoye Inzoga Agatwara Gifungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Avuga Ko Bidakwiye Ko Ikinyabiziga Cy’Uwanyoye Inzoga Agatwara Gifungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 December 2021 4:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Ukuboza, 2021 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi wa Ihuriro rya Sosiyete sivili mu Rwanda Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza yavuze ko iyo Polisi ifunze imodoka y’uwo yasanganye umusemburo mu maraso, iba irengereye uburenganzira bwa mu muntu kuko iyo modoka iba ishobora kuba ariyo yari imutungiye urugo.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu wizihirijwe i Kigali mu rwego rw’igihugu, witabirwa n’abagize Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, abo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye, abakora muri sosiyete n’intiti mu mategeko.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora Ihuriro rya sosiyete sivile mu Rwanda avuga ko mu gihe u Rwanda ruri kwivana mu ngaruka zasizwe na COVID-19, hari  bumwe mu burenganzira bw’abaturage buhutwaza n’inzego zimwe na zimwe.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza

Yatanze urugero rw’ukuntu abaturage bajya bafungwa ndetse n’ibinyabiziga byabo bigafungwa bazira ko batwaye ikinyabiziga banyoye umusemburo kandi wenda batanasinze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Dr Nkurunziza Ryarasa asanga bidakwiriye ko imodoka y’umuntu wafashwe yanyoye ikinyabiziga ifungwa iminsi runaka kuko biba ari ukwica uburenganzira bwa muntu.

Ati: “ Nta n’uwabitindaho mwese muzi uko bigenda iyo bagufashe wasomyeho kamwe, umaramo iminsi itanu, imodoka bakayifunga iminsi 20, ubwo niba ari wowe uhahira urugo, ubwo urabyumva uko bigenda.”

Dr Nkurunziza avuga ko ‘rwose bidakwiye’ ko umuntu atwara imodoka yanyoye kuko bishobora guteza akaga gatandukanye harimo guhitana ubuzimabw’abandi n’ubw’utwaye ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.

Ku rundi ruhande ariko Dr Ryarasa avuga ko hagomba kubahirizwa amategeko, hakajyaho n’ibihano bishyize mu gaciro ariko bigakorwa hatabangamiwe uburenganzira bwa muntu.

Polisi iti: ‘Bareke gutwara banyoye birengeje igipimo …’

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera icyo avuga kuri iki cyifuzo cya Sosiyete sivili atubwira mu magambo macye ko ‘ abantu bagomba kwirinda gutwara bafite umusemburo mu maraso’.

Ati: “Abantu birinde gutwara ikinyabiziga bafite alcohol mu mubiri  irenze igipimo bityo bazaba birinze ingaruka zijyanye no kubirengaho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ngo hari igipimo umuntu atagomba kurenza kingana na 0.8g/l.

Ngo iki ni igipimo giteganywa n’amategeko.

Tugarutse ku muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu, uhagarariye UN  mu Rwanda, Bwana Ndiaye Fode yavuze ko u Rwanda ari igihugu kifashe neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ngo ni mu ngeri nyinshi.

Fode Ndiaye avuga ko  UN izakomeza gukorana narwo mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko muri rusange uburenganzira bwa muntu buhagaze neza.

Marie Claire Mukasine, uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

Ngo buri ku kigero gishimishije.

Ati: “ u Rwanda rwemeye amasezerano mpuzamahanga yashyizeho ibigenga uburenganzira bwa muntu. Ariko kubuteza imbere ni urugendo. Gusa mu igenzura dukora hari aho dusanga hacyeneye kugira ibinozwa.”

Mukasine avuga ko muri iki gihe mu Rwanda hari ubushake bukomeye bwo kubahiriza amatekano, akemeza ko n’aho bigaragaye ko hari icyuho, Leta ikora uko ishoboye ngo ibintu bijye mu buryo.

TAGGED:featuredimodokaInzogaKaberaNkurunzizaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yashyizeho Minisitiri Mushya Ushinzwe Umutekano
Next Article Amerika Yafatiye Ibihano Umukobwa w’Uwahoze Ari Perezida Wa Angola
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?