Kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Ukuboza, 2021 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi wa Ihuriro rya Sosiyete sivili mu Rwanda Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza yavuze ko iyo Polisi ifunze imodoka y’uwo yasanganye umusemburo mu maraso, iba irengereye uburenganzira bwa mu muntu kuko iyo modoka iba ishobora kuba ariyo yari imutungiye urugo.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu wizihirijwe i Kigali mu rwego rw’igihugu, witabirwa n’abagize Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, abo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye, abakora muri sosiyete n’intiti mu mategeko.
Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora Ihuriro rya sosiyete sivile mu Rwanda avuga ko mu gihe u Rwanda ruri kwivana mu ngaruka zasizwe na COVID-19, hari bumwe mu burenganzira bw’abaturage buhutwaza n’inzego zimwe na zimwe.
Yatanze urugero rw’ukuntu abaturage bajya bafungwa ndetse n’ibinyabiziga byabo bigafungwa bazira ko batwaye ikinyabiziga banyoye umusemburo kandi wenda batanasinze.
Dr Nkurunziza Ryarasa asanga bidakwiriye ko imodoka y’umuntu wafashwe yanyoye ikinyabiziga ifungwa iminsi runaka kuko biba ari ukwica uburenganzira bwa muntu.
Ati: “ Nta n’uwabitindaho mwese muzi uko bigenda iyo bagufashe wasomyeho kamwe, umaramo iminsi itanu, imodoka bakayifunga iminsi 20, ubwo niba ari wowe uhahira urugo, ubwo urabyumva uko bigenda.”
Dr Nkurunziza avuga ko ‘rwose bidakwiye’ ko umuntu atwara imodoka yanyoye kuko bishobora guteza akaga gatandukanye harimo guhitana ubuzimabw’abandi n’ubw’utwaye ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.
Ku rundi ruhande ariko Dr Ryarasa avuga ko hagomba kubahirizwa amategeko, hakajyaho n’ibihano bishyize mu gaciro ariko bigakorwa hatabangamiwe uburenganzira bwa muntu.
Polisi iti: ‘Bareke gutwara banyoye birengeje igipimo …’
Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera icyo avuga kuri iki cyifuzo cya Sosiyete sivili atubwira mu magambo macye ko ‘ abantu bagomba kwirinda gutwara bafite umusemburo mu maraso’.
Ati: “Abantu birinde gutwara ikinyabiziga bafite alcohol mu mubiri irenze igipimo bityo bazaba birinze ingaruka zijyanye no kubirengaho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ngo hari igipimo umuntu atagomba kurenza kingana na 0.8g/l.
Ngo iki ni igipimo giteganywa n’amategeko.
Tugarutse ku muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu, uhagarariye UN mu Rwanda, Bwana Ndiaye Fode yavuze ko u Rwanda ari igihugu kifashe neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ngo ni mu ngeri nyinshi.
Fode Ndiaye avuga ko UN izakomeza gukorana narwo mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.
Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko muri rusange uburenganzira bwa muntu buhagaze neza.
Ngo buri ku kigero gishimishije.
Ati: “ u Rwanda rwemeye amasezerano mpuzamahanga yashyizeho ibigenga uburenganzira bwa muntu. Ariko kubuteza imbere ni urugendo. Gusa mu igenzura dukora hari aho dusanga hacyeneye kugira ibinozwa.”
Mukasine avuga ko muri iki gihe mu Rwanda hari ubushake bukomeye bwo kubahiriza amatekano, akemeza ko n’aho bigaragaye ko hari icyuho, Leta ikora uko ishoboye ngo ibintu bijye mu buryo.