Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avuga Ko Ikibi Kurusha Ibindi Muri Gereza Ko Ari Ukutagira Internet
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Avuga Ko Ikibi Kurusha Ibindi Muri Gereza Ko Ari Ukutagira Internet

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2023 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwanditsi witwa Micheal Lewis aherutse kuvuga ko kimwe mu bintu bitangaje yumvanye  umuhanga mu by’imibare witwa  Sam Bankman Fried uherutse gukatirwa gufungwa imyaka 115 nyuma yo kuriganya abatuye isi miliyari $10, ari uko icyo atinya cya mbere muri gereza ari ukubaho adafite murandasi.

Bankman ngo yahitamo kuba muri gereza ifite murandasi aho kuba mu nzu ze ziri Bahamas zifite agaciro ka miliyoni $39 ariko nta murandasi.

Sam Bankman Fried ni umuhanga mu mibare waminurije muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku isi yitwa MIT.

Yahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe cryptocurrency bwakoranaga n’ikigo cya FTX cyacungwaga n’ikindi cy’ikoranabuhanga yise  Alameda Research.

Umushinjacyaha wa Repubulika ukorera muri Leta ya New York witwa Willliams avuga ko n’ubwo amafaranga yo mu bwoko bwa Cryptocurrency ari mashya ku isoko, ngo ubujura bwa Bankman-Fried atari ubw’ejo.

Ngo yari yarashyizeho uburyo buboneye bwo kumugira umukire ukomeye binyuze mu kunusura ku madolari ya buri mukiliya we aho ari hose ku isi.

Uyu mushinjacyaha ashima itsinda bakoranye mu gushaka ibimenyetso bishinja Sam Bankman ibyaha kuko ngo akazi bakoze kazagirira akamaro Abanyamerika n’abandi kanndi na bagenzi be bakazabona ko hari abandi bashinzwe kubarwanya.

Yabwiye itangazamakuru ko abakora iriya forode bazakurikiranwa aho bari hose kandi ko ntawe bazatinya ngo n’uko afite amafaranga.

Ashima imikoranire y’abakozi be n’ab’Urwego rw’Amerika rw’Ubugenzacyaha, FBI, babafashije mu gukurikirana dosiye ya Bankman kugeza irangiye.

Kuba Sam Bankman yari asanzwe afite byose kandi akesha murandasi, none akaba azafungwa imyaka myinshi cyane(kuko irenga 100) atayifite, nicyo kintu yabwiye umwanditsi Micheal Lewis ko kimuhangayikishije.

Uyu mwanditsi yamaze imyaka ibiri aganira na Bankman none aherutse kumwandikaho igitabo yise ‘ Coming Infinite, The Rise and Fall of A New Tycoon.’

TAGGED:BankmanGerezaIkoranabuhangaMurandasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’u Rwanda Na Pakistan Wagukiye Mu Mikoranire Ya Za Sena
Next Article Amafaranga Yo Gufasha u Rwanda Kwita Ku Bidukikije Akomeje Kwiyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?