Avuga Ko Ikibi Kurusha Ibindi Muri Gereza Ko Ari Ukutagira Internet

Umwanditsi witwa Micheal Lewis aherutse kuvuga ko kimwe mu bintu bitangaje yumvanye  umuhanga mu by’imibare witwa  Sam Bankman Fried uherutse gukatirwa gufungwa imyaka 115 nyuma yo kuriganya abatuye isi miliyari $10, ari uko icyo atinya cya mbere muri gereza ari ukubaho adafite murandasi.

Bankman ngo yahitamo kuba muri gereza ifite murandasi aho kuba mu nzu ze ziri Bahamas zifite agaciro ka miliyoni $39 ariko nta murandasi.

Sam Bankman Fried ni umuhanga mu mibare waminurije muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku isi yitwa MIT.

Yahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe cryptocurrency bwakoranaga n’ikigo cya FTX cyacungwaga n’ikindi cy’ikoranabuhanga yise  Alameda Research.

- Advertisement -

Umushinjacyaha wa Repubulika ukorera muri Leta ya New York witwa Willliams avuga ko n’ubwo amafaranga yo mu bwoko bwa Cryptocurrency ari mashya ku isoko, ngo ubujura bwa Bankman-Fried atari ubw’ejo.

Ngo yari yarashyizeho uburyo buboneye bwo kumugira umukire ukomeye binyuze mu kunusura ku madolari ya buri mukiliya we aho ari hose ku isi.

Uyu mushinjacyaha ashima itsinda bakoranye mu gushaka ibimenyetso bishinja Sam Bankman ibyaha kuko ngo akazi bakoze kazagirira akamaro Abanyamerika n’abandi kanndi na bagenzi be bakazabona ko hari abandi bashinzwe kubarwanya.

Yabwiye itangazamakuru ko abakora iriya forode bazakurikiranwa aho bari hose kandi ko ntawe bazatinya ngo n’uko afite amafaranga.

Ashima imikoranire y’abakozi be n’ab’Urwego rw’Amerika rw’Ubugenzacyaha, FBI, babafashije mu gukurikirana dosiye ya Bankman kugeza irangiye.

Kuba Sam Bankman yari asanzwe afite byose kandi akesha murandasi, none akaba azafungwa imyaka myinshi cyane(kuko irenga 100) atayifite, nicyo kintu yabwiye umwanditsi Micheal Lewis ko kimuhangayikishije.

Uyu mwanditsi yamaze imyaka ibiri aganira na Bankman none aherutse kumwandikaho igitabo yise ‘ Coming Infinite, The Rise and Fall of A New Tycoon.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version