Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Développement (AFD), cyahaye u Rwanda miliyoni €20 angana hafi miliyari Frw 26.3 yo kurufasha gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo kubaka ubukungu burengera ibidukikije.
U Rwanda rwari ruherutse gushyiraho ikigega cyihariye rwise ‘Ireme Invest’ kigamije gukorana n’ibigo by’ishoramari ryita ku bidukikije no guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.
Hejuru y’aya mafaranga hiyongeraho miliyoni € 1 azafasha mu gutoza abatekinisiye b’Abanyarwanda gukora no gushyira mu bikorwa imishinga irebana n’icyo iriya nkunga yatangiwe.
Ni amafaranga y’inguzanyo u Rwanda ruzishyura mu gihe cyemeranyijweho na Banki y’Iterambere ry’U Rwanda, BRD na AFD.
Ibigo nyarwanda cyangwa mpuzamahanga bizakora imishinga igamije kwita ku bidukikije mu ngeri zitandukanye haba mu buhinzi, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ibinyabiziga bikoresha uburyo butangiza ikirere…nibyo bizagurizwa.
Iyi mishinga yishyura iriya nguzanyo ku gipimo cya 12% mu gihe cy’imyaka 12 ariko hakaba harimo imyaka ibiri isonewe.
Umuyobozi wa Banki y’Iterambere ry’u Rwanda Madamu Kampeta Sayinzoga avuga ko 12% ari inyungu iri hasi kubera ko ubusanzwe inyungu yakwaga ku yindi mishinga ingana na 16%.
Kampeta avuga ko uburyo bwo gutanga inguzanyo kuri iyi nshuro bukozwe k’uburyo buguriza bose, haba abafite imishinga isanzwe ikora muri buriya buryo ariko bifuza kuyinoza kurushaho ndetse n’ibifuza guhanga imishya…bose bemerewe gutanga iyo mishinga igasuzumwa.
Yashimye kandi ko muri iki gihe, u Rwanda rubanye neza n’Ubufaransa bikaba bigaragarira muri byinshi birimo n’ubufatanye bw’impande zombi mu iterambere.
Umuyobozi wa AFD mu Rwanda witwa Arthur Germond avuga ko bazakorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo no kubaka ubukungu budahutaza ibidukikije kandi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi myumvire ayisangiye na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré.
Nawe avuga ko ikigega Ireme Invest ari urugero rwiza ry’ibyo u Rwanda rukora mu kuzamura urwego rw’ubukungu burengera ibidukikije.